Aryoha asubiwemo, AMAFOTO 100 utabonye yaranze Rayon Sports Day

Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019. Byatangijwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abato (Junior)
ya Rayon Sports na Giticyinyoni, warangiye Rayon Sports itsinze 3-0 Giticyinyoni.

Hakurikiyeho Ibirori byo gususurutsa abafana birimo abahanzi barimo Edouce Softman, umuhungu wa Raul Shungu Danny Munana n’igipupe Golizo the Crazy.

Hakurikiyeho ibirori byo kumurika umwambaro mushya no guha numero abakinnyi, usozwa n’umukino wa gishuti Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United 3-1.

Aya ni andi mafoto tutabagejejeho mu nkuru zabanje

Imanishimwe Samuel , umunyamakuru wa KT Radio na Kigali Today umaze kuba intyoza mu kuyobora ibirori niwe wabiyoboye

Nubwo akiri muto, yanze kuzabarirwa uko byari byifashe bwa mbere haba Rayon Sports Day

Munana, umuhanzi ukizamuka, niwe wabimburiye abandi

Golizo yashimishije cyane abafana ba Rayon Sports ndetse anaririmba indirimbo zayo bitungura benshi

Abakozi ba Airtel bati ntako bisa gukorana na Rayon Sports

Skol yagezaga ku bafana icyo kunywa gifutse

Uwaririmbye Isaro ry’i Nyanza yataramiye abafana biratinda

Buri mukinnyi yanyuraga kuri tapis itukura, agasuhuza abafana, akambikwa umwenda

Bruce Melodie yahamirije abafana ba Rayon Sports ko na we ari umwe mubayihebeye....ndetse kuza yambaye umupira w’ubururu ngo si impanuka

Ntaho Imana itakura umuntu ! Melodie yifatozanya na Niringiyimana Emmanuel wo mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, wakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi ari wenyine ...ubu asigaye na we ari Ambasadeli wa Airtel

Ku munsi nk’uyu ni uku umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yahisemo guseruka yambaye

Irambona Eric, abafana bahaye izina ry’Umwana wa Rayon Sports niwe wari kapiteni mu mukino wa gishuti Rayon Sports yakinnye na Gasogi United ikayitsinda 3-1

Nsengiyumva Emmanuel, umunyezamu wa 3 wa Rayon Sports yakinaga umukino we wa mbere abanzamo nyuma y’uko Mazimpaka Andre yavunitse, Kimenyi Yves akaba yari mu ikipe y’igihugu, Amavubi

Habanje kwibukwa Katauti Hamad, Zapi Mora, Mutuyimana Evariste , Hategekimana Bonaventure bitaga Gangi bose bitabye Imana mu bihe bitandukanye ariko bakaba barakiniye Rayon Sports

Kabalisa Kaliopi, umutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports yatangiye akazi asimbuye Hannington Kalyesubula

Rutahizamu Drissa Dagnogo ukomoka muri Cote d’Ivoire ushobora gusinya muri Rayon Sports, yagoye cyane abakinnyi ba Gasogi United anabatsinda igitego ku mukino we wa mbere yakiniraga Rayon Sports

Uko igitego Yannick Bizimana yatsinze yigaramye umupira cyinjiye mu izamu ryari ririnzwe na Cuzuzo Gael

Yannick yabanje kwitabwaho n’abaganga ba Rayon Sports kuko yari amaze gukubita umutwe hasi

Herve Rugwiro niwe watsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports

Mutabaruka wavuye kuri Gicumbi FC akajya muri Gasogi United aho yahawe umwanya w’umwanya w’umuvugizi wungirije n’umuyobozi w’abafana, yaba yarahungiye ubwayi mu kigunda ?

PHOTO: RENZAHO Christophe

Inkuru bijyanye:

Mu buryo bwa ’Gisirimu’ , Rayon Sports yerekanye imyambaro mishya (PHOTO+VIDEO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • KWIBUKA DANIEL

    Fantastic kbx!
    Rayon sports on the top!
    One team One team!
    Be blue Be orginal!

    - 18/11/2019 - 12:46
  • Nyirabakamyi

    Oooooooohhh!!!!! Murakoze cyn turabakunda

    - 19/11/2019 - 04:22
  • Nyirabakamyi

    Oooooooohhh!!!!! Murakoze cyn turabakunda

    - 19/11/2019 - 04:22
Tanga Igitekerezo