APR FC yerekeje i Rusizi - AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yerekeje i Rusizi aho igomba gukina na Espoir FC umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Ku isaha ya saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane 10 Mutarama 2019 nibwo ikipe ya APR FC yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi. Uretse Buteera Andrew wavunitse abandi bakinnyi bose ba APR FC bameze neza ndetse bajyanye n’ikipe. Herve Rugwiro na we ntiyajyanye na APR FC kuko afite amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino.

APR FC yerekeje i Rusizi iciye mu ishyamba rya Nyungwe. Ubwo bari barigeze hagati, abakinnyi n’abatoza bavuye mu modoka bafata amafoto y’urwibutso. Ku maso wabonaga bafite ’Morale’ ndetse ngo intego ni ugukura amanota 3 i Rusizi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama 2019 nibwo APR FC yari yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kicukiro yitegura Espoir bazahura kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutaram 2019.

APR FC niyo ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 29. Espoir FC bazakina yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 17.

Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019

Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Grounds)
Mukura VS vs Etincelles FC ( Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)
Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare )

Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019

Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Grounds)
Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona

Ubwo bari basohotse mu ishyamba rya Nyungwe , bahafatiye amafoto

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Nani

    Bazakine cg babyihorere ntacyo bitumariye ikiza bazakwigumirayo nubundi igiye gusubira mucyiciro cya 2

    - 10/01/2019 - 22:20
  • hey

    Aya mafoto nta Iranzi na Muhadjil barimo bivuzeko nubu batiri biyumvamo kugaruka muri team, ikindi uriya musaza wumuzungu yambaye inkweto zishaje cyane nkaho apr ntankweto igira ndumiwe pe. kubijyanye na match ho kuva Abdu ariwo uribusifure nibashaka apr ishyire intare amanota 3 yo barayafite, igisigaye nukwishyushya bakayabona

    - 11/01/2019 - 08:06
Tanga Igitekerezo