APR FC yavuze ku hazaza ha Sugira, Nkomezi, Djuma na Blaise

Ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gutangaza ko bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex bwo kuba bakwishakira andi makipe ariko akabanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, aganira n’urubuga rwa APR FC, Ltd. Lt Col Sekaramba Sylivestre, umunyamabanga w’iyi kipe yatangaje ko Sugira Ernest na Nkomezi Alex babahaye uburenganzi bwo kwishakira andi makipe.

Yagize ati "Nibyo koko Sugira na Nkomeze twbahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi bagifitanye amasezerano na APR FC.

Uyu munyamabanga mukuru kandi yanaboneyeho kunyomoza amakuru yavugwaga ko Itangishaka Blaise na Nizeyimana Djuma baba nabo umwaka utaha w’imikino bazaba batakibarizwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ati " Ayo makuru siyo pe kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise nawe nibwo agikira imvune rero ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”

Ltd. Lt Col Sekaramba Sylivestre kandi yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko ikipe imeze neza kandi yiteguye kuko abakinnyi bakora imyitozo baba bahawe n’umutoza buri wese ku giti cye kandi anemeza ko biteguye kuzitwara neza umwaka utaha w’imikino.

Djuma Nizeyimana wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu SC

Blaise Itangishaka wakunze kuzongwa n’imvune

Nkomezi Alexis utarahiriwe muri APR FC avuye muri Mukura VS, yasabwe kwishakira indi kipe izabanza kuvugana na APR FC

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC. Ubu yemerewe kwishakira indi kipe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo