APR FC yatsinze Marines FC igitego cyihuse muri Shampiyona

Mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, APR FC yinjije igitego mu izamu rya Marines FC ku isegonda 40 gusa.

Iki gitego cyabonetse hakiri cyinjijwe na Itangishaka Blaise n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Ndayishimiye Dieudonné wawuhinduye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Bizimana Yannick.

Intsinzi y’igitego 1-0 yafashije APR FC gukomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 54 mu gihe Marines FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29.

Marines FC yari yitabaje abakinnyi bayo bakomeye mu gihe ku ruhande rwa APR FC, yakinnye idafite Kapiteni wayo, Manishimwe Djabel, ahubwo igitambaro gihabwa Omborenga Fitina.

Nshimiyimana Yunussu, Ndayishimiye Dieudonné, Rwabuhihi Aimé Placide, Itangishaka Blaise na Kwitonda Alain bari bongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga naho abarimo Byiringiro Lague, Mugisha Gilbert na Nsanzimfura Keddy babanza hanze.

Kiyovu Sports ya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 50, irakina na Mukura Victory Sports guhera saa Cyenda n’igice.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo