APR FC yanyagiwe , isezererwa muri CAF Champions League

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, yanyagiwe na Étoile Sportif du Sahel ibitego 4-0, isezererwa muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-1 itarenze ijonjora rya kabiri.

Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Mustapha Ben Jannet i Monastir kuri uyu wa Gatandatu, igice cya mbere cyarangiye Étoile du Sahel yatsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 17 cyinjijwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude.

Igice cya kabiri kigitangira, iyi kipe yo muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui mbere y’uko ibona ibindi bitego mu minota ya nyuma.

Abatoza ba APR FC bakoze impinduka zitandukanye mu bihe binyuranye, Nsanzimfura Keddy, Nshuti Innocent, Kwitonda Alain, Manishimwe Djabel na Ruboneka Jean Bosco basimburwa na Mugunga Yves, Mugisha Gilbert, Nsabimana Aimable, Nizeyimana Djuma na Ishimwe Anicet.

Mu minota ya nyuma ni bwo Étoile Sportif du Sahel yabonye penaliti ku ikosa Buregeya Prince yakoreye Mohammed Dhaoui, ayinjiza neza mu gihe iyi kipe yabonye ikindi gitego nyuma y’umunota umwe, cyinjijwe na Aly Soumah.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Étoile Sportif du Sahel kugera mu matsinda ya CAF Champions League itsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe APR FC izakina ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup mu mpera z’ukwezi gutaha.

Gusezererwa kwa APR FC bivuze ko isigaranye amahirwe amwe yo kugerageza andi mahirwe yayo mu mikino nyafurika, aho igomba gushaka itike mu mikino ya CAF Confederation Cup.

APR FC izava muri Tunisia kuri iki Cyumweru, biteganyijwe ko izagera i Kigali ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2021.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Étoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo