Ikipe ya APR FC yongeye kunganya umukino wa 3 wikurikiranya nyuma yo kunganya 1-1 na Pépinière FC ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo mu mukino wa 21 wa Shampiyona.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2017. APR FC niyo yari yawakiriye.
Ikipe ya Pépinière FC niyo yafunguye amazamu binyuze ku gitego cyatsinzwe na Nduwimana Michael ku munota w’inyongera w’igice cya mbere.
Nyuma yo kuva mu kiruhuko nibwo APR FC yaje ishaka kwishyura igitego ariko Pépinière FC ikomeza kuyibera ibamba. Nyuma yo kubona ko nta mpinduka, Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC yakoze impinduka zinyuranye Sekamana Maxime asimbura Sibomana Patrick, Issa Bigirimana yasimbuwe na Onesme Twizerimana naho Nininahazwe Fabrice asimburwa na Twishime Eric wanatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Sekamana Maxime.
Umukino warangiye ari 1-1 bituma uba umukino wa 3 wikurikiranya APR FC inganyije nyuma y’uko yanganyije na Musanze FC 1-1 n’umukino wa 20 wa Shampiyona yanganyije na Kirehe FC 0-0.
11 babanjemo ku makipe yombi:
APR FC:
Emery Mvuyekure (GK), Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Issa Bigirimana, Nininahazwe Fabrice na Sibomana Patrick.
Pépinière FC :
Nsabimana Jean de Dieu, Irabaruta Jean Claude, Kagaba Obed, Hakizimana Abdoulkalim, Hitimana Omar ©, Ndarabu Hussein, Mugisha Gilbert, Kabura Mohammed, Nduwimana Michael, Habamahoro Vincent na Gakuru Claude.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yagumye ku mwanya wa 2 aho ifite amanota 41, imbere yayo hakaba Rayon Sports ifite amanota 43 ikagira n’ibirarane 3. Pépinière FC yo yagumye ku mwanya wanyuma ikagira amanota 11.
Uko indi mikino yagenze:
Sunrise 1 – 0 Entincelles
Kiyovu SC 0 – 1 Kirehe FC
Mukura VS 3-2 Espoir FC
Amagaju FC 1-0 Marines
Urutonde rw’agateganyo
MU MAFOTO , UKO UYU MUKINO WARI WIFASHE
Abakinnyi b’amakipe yombi barwanira umupira mu kibuga hagati
Issa Bigirimana agerageza kunyura kuri ba myugariro ba Pépinière FC
Umutoza wa Pépinière FC atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Byageraga n’aho uyu mutoza aca bugufi ngo akunde akurikirane umukino uko wakabaye
Eric Rutanga wanyuraga ku ruhande rw’ibumoso
Pépinière FC yarwaniraga kugera ku mupira mbere
Michael yitegura gucenga agatera ishoti ryavuyemo igitego
Cyagezemoooooo...igitego cya Pépinière FC
Abatoza n’abasimbura ku ruhande rwa Pépinière FC bishimira igitego
Abakinnyi ba Pépinière FC bishimira igitego babonye igice cya mbere kigiye kurangira
Ibyishimo byari bike hafi ya ntabyo mu maso y’umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa
Abafana ba APR FC ntibari benshi ku kibuga
Rwarutabura yari ayoboye abafana ba Rayon Sports bari baje gufana Pépinière FC
Ikipe ya Onze Createurs yagombaga gukina na Rayon Sports, umukino ugasubikwa, yari yaje kureba uyu mukino
Mu kibuga hagati, Pépinière FC yihagazeho
Igice cya kabiri kijya gutangira, abakinnyi ba APR FC babanje kujya inama
Sekamana Maximme ajya kwinjira mu kibuga asimbuye Sibomana Patrick
Twishime Eric wagiye mu kibuga agahindura umukino
Eric ku mupira we wa mbere yahise atanga umupira wavuyemo igitego
Uku niko igitego cya APR FC cyinjiye mu rushundura gitsinzwe na Sekamana Maximme
Ibi nibyo bita gukubitana...
Ab’inyuma ba Pépinière FC bari bahagaze neza
Myugariro Aimable ahanganye na Michael watsinze igitego
Wari umukino urimo ubwitange ku ruhande rwa Pépinière FC yashakaga gutahana amanota 3 y’uyu mukino
Jimmy Mulisa yasaga nuwabuze icyo yakora ngo akunde yegukane amanota 3
Ku ntebe y’abasimbura ba APR FC nabo bari bumiwe
Onesme yishyushya mbere yo kujya mu kibuga
Kapiteni Omar akankamira Onesme nyuma yo kuvuna mugenzi we
Kubera ubwira bwo gushakisha igitego cy’intsinzi, Onesme yageraga aho agafasha abaganga akazi kabo
Jimmy Mulisa yanyuzagamo agatanga amabwiriza ku basore be
Maximme wagiyemo asimbuye akanatsinda igitego....aha aragerageza kwambura umupira umukinnyi wa Pépinière FC
Maximme yahinduye byinshi ku ruhande rwa APR FC
Nshuti Innocent yagerageje gutaha izamu ariko biranga biba iby’ubusa
Nyezamu wa Pépinière FC wakuragamo imipira iremereye
Wari umukino ukomereye impande zombi
Umukino urangiye, abakinnyi ba APR FC bari bacitse intege ku buryo bugaragara
Ibyishimo byari bike kuri Sibomana Patrick nyuma y’umukino
Umukino urangiye abafana basabaga ko umunyamabanga mukuru, Camarade asezera muri APR FC
Umutoza wa we yasaga nufite ibyishimo byo gukura inota rimwe kuri APR FC ku kibuga cyayo
Cassien
Coach Paul. MUHOZA JEAN PAUL. UMUTOZA WIBIHE BYOSE KURINJYE.
KOMEZA UTSINDE MUVANDI.
feniyasi
Andika ubutumwa?apr ingerangeze itside