APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Rayon Sports (Amafoto)

APR FC yakoze imyotozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, yitegura umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izakirwamo na Rayon Sports ku wa Gatatu saa Cyenda.

Imyitozo y’Ikipe y’Ingabo yabereye ku kibuga cyayo i Shyorongi ntiyagaragayemo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Bonheur.

Aba bakinnyi bagaragaye muri iyi minsi ibiri bareba uko abandi bakora, APR FC yavuze ko bafite imvune mu gihe kuri bamwe batekereza ko ari ukubaruhutsa bitewe n’imikino ifite.

Uretse uyu mukino ubanza izakirwamo na Rayon Sports ku wa Gatatu, APR FC izahura kandi na Kiyovu Sports ku wa Gatandatu mu mukino ushobora kugena ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona.

Mu cyumweru kimwe kandi na none, Ikipe y’Ingabo izaba igomba kongera guhura na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura.

APR FC yaherukaga guhurira na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya 2016, igitego 1-0 cyinjijwe na Ismaila Diarra mu minota y’inyongera.

Amafoto: APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo