APR FC yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana mbarwa - AMAFOTO

APR FC iheruka gusezererwa muri Total CAF Champions League itarenze umutaru isezerewe na Club Africain ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1, yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana mbarwa. Jimmy Mulisa, umutoza wa APR FC yavuze ko ngo babisize inyuma ahubwo ngo bagiye kwitegura bazasubire muri Champions League umwaka utaha.

APR FC yageze mu Rwanda saa cyenda na makumyabiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018. Abakinnyi basohokaga ubona birinda ko bahura n’umunyamakuru ngo baganire kugera kuri Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Abakinnyi ba APR FC bakiriwe n’abafana bagera kuri 25 baturutse muri Online Fan Club , Intare za APR FC na Zone 1.

Jimmy Mulisa niwe wabashije kuvugana n’itangazamakuru. Yavuze ko bavuyemo ariko ngo babisize inyuma baje kwitegura indi mikino.

Ati " Ntabwo byagenze neza nkuko twabishatse ariko nyine umupira ni uko. Twabisize inyuma, ubu ni ugutegura indi mikino. Ngirango abenshi umukino mwarawukurikiye , mwabonye ukuntu byagenze ni ugutekereza indi mikino."

Abajijwe ku cyizere bajyanye cyo kuba bari bagiye kurenga aho mukeba yageze nkuko byari byavuzwe na Kapiteni Migi n’uko cyaje kuyoyoka, Mulisa yagize ati " Iyo utihaye icyizere ntanikintu wageraho. Umukino mwarawukurikiye. Ubonye ukuntu twakinnye, wabonye ko abakinnyi bose bari bafite ishyaka bashaka gukora amateka ..ntabwo byagenze neza nkukuntu twabishakaga ariko ndashimira abakinnyi baritanze, barakoze, twakinnye neza ariko nyine , umupira ni uko byagenze."

Abajijwe icyo abona babuze, Mulisa yagize ati " Mu mupira habamo ibintu byinshi. Abakinnyi bari bafite ubushake bwinshi cyane, ubona ko bari bifitiye icyizere. Twakinnye umupira, igice cya mbere kirangira ari 1-1. Igice cya kabiri, umusifuzi yatanze amakarita menshi cyane , urabyumva nyine. Igice cya kabiri , umusifuzi yaje ahindutse ameze nkaho ari kuturwanya ariko mbwira abakinnyi barihangana bakomeza gukina.

Ikintu navuga ku rwego rwa tekiniki cyatumye dutakaza uriya mukino, navuga yuko Buteera amaze kuvunika , hari ukuntu umukino wahise uhinduka, biratugora nyine, badutsinda ibitego 2."

Mulisa yakomeje avuga ko bagiye gukora cyane ngo ikipe ya APR FC izasubira muri Champions League umwaka utaha.

Umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na Club Africain wabereye kuri Stade Olympique de Radès mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia tariki 4 Ukuboza 2018. Umukino ubanza wabereye i Kigali , amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mukura VS, indi kipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Afurika ( Total CAF Confederation Cup ) yo yabashije gukomeza mu kindi cyiciro isezereye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze 1-0 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza , amakipe yombi yari yanganyije 0-0 muri Afurika y’Epfo.

Nubwo batari benshi ariko bari bazaniye ikipe indabo

Uwambaye ishati y’ibara ry’iroza ni Songa Mbele ushinzwe Mobilisation mu bafana ba APR FC

Banze gutererana ikipe yabo nubwo itarenze umutaru

Abayobozi mu byiciro binyuranye by’abafana ba APR FC bari baje kwakira ikipe

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC

Abakinnyi ba APR FC basohotse umwe , umwe birinda cyane guhura n’abanyamakuru ngo baganire ku rugendo bavuyemo

Alloo! Ko ntakubona ku kibuga ? Erega twahageze!!

Nyuma...ariheba , umenya hari uwamutengushye utaje kumwakira!

PHOTO:UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo