APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo - Yannick Bizimana

Rutahizamu Bizimana Yannick avuga ko yishimiye kwerekeza muri APR FC kuko ngo ari ikipe buri mukinnyi wese yakwifuza gukinamo.

Kuri iki cyumweru Tariki 18 Nyakanga 2020, ku cyicaro cya APR FC ku Kimihururura mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya biyongera ku bo izakinisha umwaka utaha w’imikino 2020-21.

Aberekanywe ni rutahizamu Bizimana Yannick waturutse muri Rayon Sports, Nzansimfura Keddy ufasha abataha izamu wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego bombi baturutse muri AS Muhanga.

Nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC, Yannick Bizimana akaba yaganiriye n’abanyamakuru ba APR FC, avuga ko yishimiye cyane kwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse anaboneraho umwanya wo gushimira cyane ubuyobozi bw’amakipe yombi yaba ubwa Rayon Sports ndetse n’ubwa APR FC kubera ubwumvikane n’ibiganiro byabayeho byatumye yerekeza muri APR FC.

Ati " Ndagira ngo mberere na mbere nshimire ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa APR FC habayeho ibiganiro ku mpande zombi barumvikana ari nayo mpamvu guhera uyu munsi ndi umukinnyi wa APR FC kandi niyemeje gutanga imbaraga zanjye zose nkazayigeza ku ntego zayo.

"Nejejwe cyane no kuba ndi umukinnyi wa APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi yakwifuza gukinamo, ni ikipe iharanira gutwara ibikombe kandi ikaba ari ikipe ifata neza abakinnyi bayo ari nabyo bituma buri mukinnyi wese yakwifuza kuba mu muryango wa APR FC.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi APR FC yifuje kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo yakinaga muri AS Muhanga, ariko birangira yerekeje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Yongeye kwifuzwa na APR FC yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kumugurisha ndetse bivugwa ko yatanzweho asaga gato miliyoni 20 Frw.

Kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter, yemeje ko yamaze gutandukana na Bizimana Yannick.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre yavuze ko bahisemo kwerekana abakinnyi baguze kugira ngo bakureho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa.

Yavuze ko bafitiye icyizere abakinnyi bafite kugeza ubu kandi ko APR FC izahangana ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Abakinnyi dufite mbona bari ku rwego rwo guhangana ku ruhando Nyafurika.”

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko yishimiye abakinnyi bashya ikipe yazanye ndetse intego bafite mu mwaka utaha ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Ati “Ni abakinnyi beza bamenyereye shampiyona y’u Rwanda twizera ko bazadufasha cyane mu myaka iri imbere. APR FC ifite abayobozi bazi umupira kuko baguze abakinnyi beza bakiri bato. Turishimira uko umwaka ushize wagenze, turashaka ko umwaka utaha tuzatwara ibikombe tukanagera mu matsinda ya Champions League.”

APR FC yemeje ko yarekuye Nkomezi Alexis wemerewe kwishakira indi kipe mu gihe na Sugira Ernest atari mu bakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku bijyanye n’umutoza wungirije uzasimbura Dr Nabyl Bekraoui, Adil Mohamed yavuze ko ahari, ariko azatangazwa mu minsi iri imbere.

Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC aguzwe muri Rayon Sports....umutoza Adil yamuhaye ikaze

Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports, yasinye imyaka ibiri muri APR FC

Ruboneka Jean Bosco ukina inyuma ya ba myugariro, yavuye muri AS Muhanga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo