Antoine Hey yasuye Sugira Erneste mu bitaro…azamara amezi 5 adakina

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, abashinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu Amavubi bayobowe na Antoine Hey, umutoza mukuru w’Amavubi basuye Sugira Erneste uri kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal , imvune yagiriye mu myitozo y’ikipe y’igihugu , Amavubi.

Erneste Sugira uheruka gusinyira APR FC umwaka umwe ayikinira avuye muri AS Vita Club yo muri RDCongo yagize imvune ikomeye, avunika igufa ry’ umurundi( Tibia) ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere mu ikipe y’Amavubi ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Sugira Erneste yari yongerewe mu ikipe y’ikipe Amavubi agomba gukina umukino wo kwishyura wo gushakisha itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2018 kizabera muri Kenya.

Amavubi yatsinzwe 3-0 na Uganda Cranes mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017. Antoine Hey yari yahamagaye Sugira kugira ngo yongere imbaraga mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’imyitozo yanyuma yo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, nibwo Antoine Hey n’abo bafatanyije gutoza Amavubi bagiye gusuura Sugira mu bitaro. Ni nyuma y’uko Sugira yabazwe kuri uyu wa kane.

Antoine Hey yifurije Sugira Erneste gukira vuba ndetse amusaba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’abaganga kugira ngo bizamufashe gukira vuba , azagaruke mu kibuga akomeye.

Sugira Erneste na we yifurije amahirwe ikipe y’Amavubi mu mukino bari bukine kuri uyu wa Gatandatu bahanganye na Uganda Cranes.

Sugira yagize ati " Umpere ubutumwa abakinnyi. Ubabwire ko bakwiriye kumenya ko mbari inyuma ndetse bakaba bagomba gushaka intsinzi abanyarwanda twese dukeneye.”

Ku wa kabiri ubwo yari yitabiriye imyitozo y’Amavubi, Sugira Ernest yasimbukiye umupira mu kirere awuhaganiye na myugariro wa AS Kigali Kayumba Soteri, bamanutse uyu myugariro amukubita ivi mu mpfundiko bituma akandagira nabi avunika igufa ryo ku murundi (Tibia). Nyuma yo kubagwa, Sugira Erneste azamara amezi atanu adakina umupira w’amaguru.

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Antoine Hey yavuze ko babajwe n’ibyaye kuri Sugira Erneste.

Yagize ati " Twatunguwe kandi tubabazwa n’ibyabaye kuri Sugira Erneste. Yari yaje kudushyigikira no kudufasha. Yazanye umwuka mwiza mu mwiherero w’ikipe, atera imbaraga abakinnyi bakiri bato , abasaba ko bakwibagirwa umukino ubanza, bagatangira kwitegura mu mutwe no kongera imbaraga ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu. Mbere y’uko anatera umupira nibura rimwe, yahise avunika akaguru.”

" Nkuko nabivuze, twayobowe icyo twakora. Yari ari mu mibare yacu mu minota 90 y’umukino kandi ni ikibazo kumubura. Tuvugishije ukuri, ntabwo dufite abakinnyi benshi bari ku rwego rwa Sugira ariko ubu ni amahirwe y’abakiri bato Biramahire Abeddy, Nshuti Innocent na Muhire Kevin gukora ibyo bashoboye byose.”

…nizeye ko bashobora kubikora…Ntabwo dufite Ronaldo cyangwa Messi. Dufite abakinnyi dufite ndetse tugomba kubatera imbaraga uko tubishoboye…”

U Rwanda rurasabwa gutsinda ibitego 3 cyangwa birenzeho kugira ngo rubashe kugira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya CHAN 2018. Ni nyuma y’uko rwitabiriye iri rushanwa muri 2011 na 2016.

CHAN 2018 izabera muri Kenya hagati ya Mutarama 11 na tariki 2 Gashyantare 2018. U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 2 muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rukaviramo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo.

Amavubi mu myitozo yanyuma yo kuri uyu wa Gatanu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo