Amavubi yitegura Cote d’Ivoire yatangiye imyitozo [AMAFOTO]

Ikipe y’igihugu, Amavubi yatangiye imyitozo yitegura umukino usoza wo mu matsinda yo gushaka itike muri CAN 2019 izabera mu Misiri muri Kamena. Ni umukino azakirwamo na Cote d’Ivoire tariki ya 23 Werurwe 2019.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze gusezererwa kuko iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ririmo Cote d’Ivoire, Guinea na Centrafrique. Amavubi azaba aharanira gusozanya ishema ashakisha intsinzi rukumbi yaba abonye muri iyi mikino y’amatsinda. Imikino 2 yanganyije niyo ituma afite amanota 2 naho indi 3 yarayitsinzwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2019 nibwo abakinnyi 20 basanzwe bakina mu Rwanda bahamagawe batangiye imyitozo.

Mashami Vincent, umutoza mukuru w’Amavubi yatangaje ko abona ko umunsi wa mbere w’imyitozo wagenze neza.

Ati " Umunsi wa mbere mwabibonye ko wagenze neza. Abakinnyi baracyafite ‘faraicheur’. Icyo tuba tubakeneyeho ni ukubabona bafite ubushake kandi ibyo tubasaba byose babikora. Bakoraga cyane bakinaga imikino myinshyi ya Shampiyona."

Mashami Vincent yavuze ko akurikije urutonde rwahamagawe na Cote d’Ivoire, ngo yabonye ko nabo umukino bawuhaye agaciro ari naho na we ahera avuga ko bazawuha agaciro cyane.

Mashami Vincent yasoje avuga ko abakina hanze y’u Rwanda bazatangira kugera mu Rwanda Ku cyumweru ndetse no kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Amavubi arakomeza imyitozo azahaguruke mu Rwanda tariki ya 21 z’uku kwezi. Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2019 nibwo umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe.

Ni umukino uzakinirwa kuri Stade Félix Houphouët-Boigny yakira abantu 50.000. Mbere hari hatangajwe ko uzakinirwa kuri Stade Bouaké isanzwe yakira abantu 35.000 ariko igihugu cya Cote d’Ivoire cyahinduye aho uzabera kiwushyira kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iherereye mu murwa mukuru wa Cote D’Ivoire.

Stade Félix Houphouët-Boigny yubatswe muri 1964. Yahoze yitwa Stade Andre Geo ariko ivuguruwe ihabwa izina rya Félix Houphouët-Boigny wigeze kuyobora icyo gihugu. Niyo kandi ASEC Abidjan yakiriraho imikino.

Mashami Vincent avuga ko ikibuga cya Stade Félix Houphouët-Boigny bazakiniraho ari ibyatsi ari nayo mpamvu nabo bari gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

Guinea yamaze kubona itike, iyoboye itsinda H n’amanota 11, ikurikiwe na Cote d’Ivoire ifite amanota 8. Centrafrique bafite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ari u rwa nyuma n’amanota abiri.

Gahunda y’imyitozo y’Amavubi:

Tariki 14 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (15h30)
Tariki 15 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (9h30 & 15h30)
Tariki 16 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (9h30 & 15h30)
Tariki 17 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (16h00)
Tariki 18 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (16h00)
Tariki 19 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (16h00)
Tariki 20 Werurwe 2019 : Amahoro Stadium (16h00)
Tariki 21 Werurwe 2019 : Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza Abidjan
Tariki 22 Werurwe 2019 : Imyitozo kuri Stade Félix Houphouet Boigny (16h00)
Tariki 23 Werurwe 2019: Cote d’Ivoire vs Rwanda

Abakinnyi 27 Amavubi yahamagaye:


Abakinnyi 27 bahamagawe

Abanyezamu

  1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
  2. Kimenyi Yves (APR FC)
  3. Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro

  1. Rwatubyaye Abdul (Kansas FC, USA)
  2. Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium)
  3. Manzi Thierry (Rayon Sports)
  4. Buregeya Prince (APR FC)
  5. Fitina Omborenga (APR FC)
  6. Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
  7. Habimana Hussein (Rayon Sports)
  8. Iragire Saidi(Mukura VS)
  9. Rutanga Eric (Rayon Sports)
  10. Iradukunda Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

  1. Butera Andrew (APR FC)
  2. Niyonzima Ally (APR FC)
  3. Muhire Kevin (Da
  4. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
  5. Nsabimana Eric (AS Kigali)
  6. Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)
  7. Nshimiyimana Imran (APR FC)

Ba rutahizamu

  1. Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)
  2. Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
  3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
  4. Nshuti Dominique Savio (APR FC)
  5. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sport)
  6. Iradukunda Bertrand (Mukura VS)
  7. Byiringiro Lague (APR FC)

Abakinnyi Cote d’Ivoire yahamagaye

Abagera kuri 20 basanzwe bakina mu Rwanda nibo batangiye imyitozo

Nyuma yo gukora cyane muri Shampiyona, Iradukunda Bertrand wa Mukura VS na we yahamagawe mu Mavubi

Habimana Hussein wa Rayon Sports na we wigaragaje cyane mu mikino ya Shampiyona byamuhesheje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Myugariro Iragire Saidi wa Mukura VS

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane wa AS Kigali

Myugariro Buregeya Prince wa APR FC ni umwe mu bakomeje kugaragaza impano idasanzwe mu bwugarizi

Mashami Vincent ngo yishimiye uko umunsi wa mbere w’imyitozo wagenze

PHOTO: Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo