Amavubi yanyagiye Seychelles akora amateka (PHOTO 100+VIDEOS)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi yabonye intsinzi y’amateka mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho yasezereye iya Seychelles ku bitego 10-0 mu mikino yombi, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 7-0 mu mukino wo kwishyura

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I nyamirambo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019 watangiye Amavubi yotsa igitutu Seychelles kugeza ubwo afunguye amazamu ku munota wa 16 ku gitego cya Bizimana Djihad ku mupira yari ahawe na Kagere Meddie.

Ku munota wa 27 Kagere Meddie nawe yanyeganyeje inshundura ku gitego cy’umutwe.Nyuma y’iminota ibiri gusa Tuyisenge Jacques nawe yashyizemo igitego cye yongezamo ikindi ku munota wa 34 bajya mu kiruhuko ari 4-0.

Mu gice cya kabiri Kegere Meddie yongeye gutsinda igitego cyari icye cya kabiri kikaba icya gatanu ku Rwanda mu gihe Mukunzi Yannick yasonze iyi kipe ayitsinda igitego ku munota wa 57 naho Hakizimana Muhadjiri ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 79.

Mu mikino yombi Amavubi atsinze iyi kipe ya Seychelles ibitego 10-0

Ibitego 7-0 ni imwe mu ntsinzi ziremereye mu mateka y’u Rwanda gusa umukino Amavubi yatsinzemo ibitego byinshi kurusha indi ni umukino wayahuje n’ikipe ya Djibuti muri 2007 u Rwanda ruyipfunyikira ibitego 9-0.

Amavubi yaherukaga gutsinda imikino ibiri (mu rugo no hanze) mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ubwo yahuraga na Mauritania mu 2008.

Iyi ni yo ntsinzi ikomeye ikipe y’u Rwanda ibonye muri iyi mikino nyuma ya 3-0 yatsinze Seychelles mu mukino ubanza na Mauritania mu 2008.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 28 muri Afurika byitabiriye amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi aho 14 bizarokoka bizasanga ibindi bihugu 26 byakomorewe kudakina amajonjora y’ibanze bikaba ibihugu 40 bizakina icyiciro cy’amatsinda.

Mu cyiciro cy’amatsinda amakipe 40 azashyirwa mu matsinda 10 aho ikipe ya mbere muri buri tsinda izerekeza mu kindi cyiciro cy’amakipe icumi aho amakipe abiri abiri azahura agakina umukino ubanza n’uwo kwishyura hagasigara amakipe atanu ari nayo azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Amakipe yabonye itike yo kujya mu cyiciro cy’amatsinda ni Rwanda, Ethiopia, Tanzania, Equatorial Guinea, Liberia, Malawi, Zimbabwe, Djibouti,
Mozambique, Angola, Togo, Rwanda, Guinea-Bissau, Sudan na Namibia

Minisitiri Nyirasafari na Mbabazi bishimiye cyane iyi ntsinzi ndetse baza mu kibuga gushimira Amavubi

Ni intsinzi yashimishije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie batsinze ibitego bikurikirana

Uhereye i bumoso hari (Rtd)Lt Gen Ceasar Kayizari , Gen. James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Esperance

Paul Muvunyi, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports yarebye uyu mukino....i bumoso hari Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary

Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene (i buryo) yakurikiye uyu mukino...i bumoso hari Senateri Bernard Makuza ukuriye

Umukino urangiye, uyu mufana wa APR FC , yazaniye impano Djihad Bizimana, amushimira uko yitwaraga akiri mu ikipe yabo mbere yo kwerekeza muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo