Amavubi yanganyije na Congo mu mukino wo kwitegura CHAN (AMAFOTO)

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda, Amavubi yanganyije 2-2 n’iya Congo Brazzaville mu mukino w’irushanwa rito u Rwanda rwateguye mu gukaza imyitozo arutegurira irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (TOTAL CHAN 2020) rizabera muri Cameroon uhereye mu minsi icyenda iri imbere.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatatu, Congo Brazzaville ni yo yatsinze igitego cyayo bwa mbere. Cyinjijwe mu izamu ry’Amavubi na Bersyl Obassi ku munota wa cyenda w’umukino.

Uyu Obassi kandi yaje gutsindira igihugu cye igitego cya kabiri ku munota wa 26, iminota ibiri mbere y’uko Twizerimana Martin Fabrice atsindira Amavubi igitego kimwe cyo kwishyura ku munota wa 28 maze igice cya mbere kikarangira ari ibitego bibiri bya Congo Brazzaville kuri kimwe cy’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yakoze impinduka,
Ruboneka Jean Bosco asimbura Niyonzima Olivier ‘’Sefu’, Byiringiro Lague asimbura Iyabivuze Osée na ho Usengimana Faustin ajya mu kibuga mu mwanya wa Manzi Thierry.

Mu gushaka uko yakwishyura igitego ikipe atoza yarushwaga, Mashami yakoze izindi mpinduka ku ruhande rw’abasatira izamu maze yinjiza Iradukunda Jean Bertrand wagiyemo asimbuye Manishimwe Djabel mu gihe Mico Justin yasimbuye Nshuti Savio.

Ni impinduka zatanze umusaruro kuko uyu Mico Justin wari ugiyemo asimbuye yatsindiye Amavubi igitego cyo kwishyura ku munota wa 88 w’umukino maze umusifuzi ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye bikiri 2-2.

Muri iri rushanwa byari biteganyijwe ko ryari kwitabirwa kandi na Namibia ntibikunde kuko hari abakinnyi n’umutoza bayo basanzwemo ubwandu bwa Covid-19, bigatuma ihagarika by’agateganyo ibikorwa byose byo kwitegura CHAN, Amavubi azongera gukina na Congo ku wa gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2021.

Muri CHAN 2020, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo.

CHAN 2020 biteganyijwe ko izatangira tariki ya 16 Mutarama ikageza ku wa 7 Gashyantare 2021. Yashyizwe muri uyu mwaka kuko bitakunze ko iba mu matariki yari iteganyijweho mu mwaka washize kubera icyorezo cya Covid-19.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga. Bifotoje bahanye intera

11 ba Congo

Tuyisenge Jacques ni we wari uyoboye bagenzi be

Abakinnyi ba Congo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo

Babaga bacungana

Mangwende yari maso

Ombolenga yashatse gutsindira Amavubi biranga

Mico Justin watsindiye Amavubi igitego cya kabiri yabanje hanze

Ni uku muri stade byari byifashe

Ako Covid-19 yazanye. Nitutirinda, izana n’akataraza
Amafoto: FERWAFA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo