Amavubi y’abagore yitegura DRC akomeje umwiherero (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru , Amavubi y’abagore ikomeje umwiherero wo kwitegura umukino wa gishuti igomba guhuramo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ni umwiherero iyi kipe iri gukorera mu Karere ka Rubavu . Umukino wagombaga guhuza amakipe yombi wari uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, wamaze kwimurirwa ku wa 2 tariki 26 Werurwe 2019. Guhindura itariki y’umukino byasabwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Kongo, FECOFA. Iryo shyirahamwe ryasabye ko ryahabwa indi minsi rikagira ibyo rikemura mu bijyanye n’imiyoborere y’ikipe y’igihugu cyabo y’abagore.

Amavubi y’abagore ari gukora imyitozo 2 ku munsi uretse kuri uyu wa Gatanu bayikoze mu gitondo gusa kuko nimugoroba kuri Stade Umuganda habereye umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje Marines FC na Police FC.

Ubwo umunyamakuru wa Rwandamagazine.com yabasuraga aho bari kuba muri Peace View Hotel, yasanze bavuye mu myitozo ya mu gitondo. Nyuma yo kwiyuhagira aba bakinnyi bahise bafata ifunguro rya saa sita, bararuhuka , nimugoroba berekeza kuri Stade Umuganda kureba umukino Marines FC yatsinzemo Police FC 1-0.

Ikipe y’igihugu y’abagore iri gutozwa na Sosthen Habimana. Yatangiye imyitozo ikomeye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019..

Umukino wa gishuti uzahuza Amavubi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo wateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu rwego rwo gufasha iyi kipe kwitegura irushanwa ryo gushakisha itike y’imikino Olympic ku makipe y’abagore bo ku mugabane wa Afurika. Mu ijonjora ry’ibanze Amavubi y’u Rwanda azahura na Tanzania. Umukino ubanza uteganyijwe tariki 2 Mata 2019 i Dar es Salaam muri Tanzania.

Amavubi y’abagore yahamagawe:

Abanyezamu: Nyirabashitsi Judith (Baobab Queens, Tanzania), Uwizeyimana Helene (AS Kigali WFC) na Uwatesi Hamida (EAC Kabutare).

Ba myugariro: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne (Scandinavia WFC), Nyiransanzabera Milliam (Rambura WFC), Maniraguha Louise (AS Kigaliw WFC), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi WFC), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali WFC), Kayitesi Alody (AS Kigali WFC), Niyonkuru M. Goreth (ES Mutunda WFC) na Mutuyimana Albertine (Kamonyi WFC).

Abakina mu kibuga hagati: Kalimba Alice (AS Kigwali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Mukeshimana Jeanette AS Kigali WFC), Uwase Andorsene (ES Mutunda WFC),
Umwariwase Dudja (AS Kigali WFC) na Nimugaba Sophie (AS Kigali WFC).

Ba rutahizamu: Kankindi Fatuma (Scandinavia WFC), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali WFC), Nibagwire Libery (AS Kigali WFC), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Uwamahoro Beatrice (Kamonyi WFC) na Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC).

Technical Team: Habimana Sosthene (Head Coach), Mbarushimana Shabani (Assistant Coach), Umunyana Seraphine (Assistant Coach), Safari Mustafa Jean Marie Vianney (Goalkeeper Coach) na Ujeneza Jennifer (Physiotherapist).

Habimana Sosthene uri gutoza Amavubi y’abagore

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo