Amafoto utabonye Étincelles itsinda Gasogi United

Etincelles FC yatsinze Gasogi United 2-0 bituma iva ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo.

Ikipe ya Gasogi yari yakiriye ikipe ya Etincelles FC mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda ahakinwaga umunsi wa 13 ubanziriza uwa nyuma w’igice kibanza cya shampiyona

Ikipe ya Etincelles yatsinze Uyu mukino ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Ciiza Hussein ndetse na Songa Isaie.

Ikipe ya Gasogi United yakoze impinduka zitandukanye Hassan Kikoyo aha umwanya rugangazi Prosper,Niyonkuru J Luc aha umwanya Rugamba J Baptiste ,Ibi byose Guy Bukasa yabaga ashaka kureba ko yakwishyura ibitego 2 yatsinzwe mu gice cya mbere ariko ikipe ya Etincelles iranga iba Ibamba umukino urangira ari ibitego 2 bya Etincelles ku 0 bwa Gasogi United.

Nyuma y’umukino Umutoza Guy Bukasa yavuze ko kubura bamwe mu bakinnyi be nka Djibrine, Amel na Herron ari imwe mu mpamvu zatumye atsindwa umukino.

Ikipe ya Gasogi United iritgura gusoreza urugamba rw’igice kibanza cya shampiyona ku ikipe ya Rayon sport ku wa kane tariki 27 Mutarama 2022.

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo