Kuwa Gatandatu nibwo habaye isiganwa ryabimburiye ayandi muri shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka rya Nyirangarama Tare Sprint Rally mu karere ka Rulindo, ryegukanywe na Giancarlo Davite afatanyije na Yan Demester bari muri Mitsubishi Lancer, imodoka esheshatu ntizabafasha kurirangiza bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo impanuka.
Mu mihanda ya Shyorongi, Nyange no ku musozi wa Tare niho iri siganwa ryareshyaga na kilometero 88.6 ryanyuze, ahatangiye imodoka 12 muri 13 byari biteganyijwe ko ari zo zitabirwa iri siganwa rya mbere ry’imodoka ribaye mu Rwanda muri uyu mwaka.
Mu duce turindwi twakozwe kuri uyu wa Gatandatu, tubiri twa nyuma twakinwe n’imodoka eshashatu gusa, aha birumvikana ko izindi esheshatu zari zamaze kuvamo. Iyari itwawe na Mayaka yavuyemo bagitangira agace ka kane mu gihe iyari itwawe na Yoto Fabrice yavuyemo mu ntagiriro z’agace ka gatanu.
Isiganwa nyir’izina ryari rigizwe na kilometero 88,6 ryegukanwe n’Umubiligi Giancarlo Davite wakoresheje isaha imwe iminota 11 n’amasegonda 48. Ibi bihe, yabigize nyuma yo gukuramo umunota umwe n’amasegonda 20 yahanwe.
RwandaMagazine yabatoranyirije andi mafoto yaranze isiganwa rya Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019
Roshanali Mohamed ’Momo’ ni umwe mu basiganwe kuwa Gatadatu
Akagera Rally Team bari bazanye imodoka ebyiri mu isiganwa
Giancarlo Davite na mugenzi we begukanye isiganwa
Gakwaya Claude na Mugabo Claude begukanye iri siganwa mu mwaka ushize ntibabashije gusoza
Sekamana Furaha na Kubwimana Emmanuel basoje isiganwa ryabo rya mbere
Rutabingwa Fernad (imbere) ni we wari umuyobozi w’isiganwa
AMAFOTO: Hardi UWIHANGANYE
Indi nkuru bijyanye:Giancarlo Davite yegukanye Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019, imodoka 6 ntizasoza isiganwa.