AMAFOTO 100 utabonye y’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga

Mu mukino wa gishuti, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 3-1, uba umukino wa nyuma iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikinnye mbere yo gutangira Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Muhanga.

Rayon Sports yaherukaga kunganya na Police Fc 0-0, yari yagaruye mu kibuga Iranzi Jean Claude uvuye mu Misiri muri Aswan FC yari yaramutiye amezi atandatu.

Iranzi Jean Claude yatijwe mu Misiri mu mpera za Mutarama 2020 nyuma y’uko yari yakoze igeragezwa muri Aswan FC igihe cy’ibyumweru bibiri.

Kuri iki Cyumweru, ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Iranzi Jean Claude yamaze kuyigarukamo.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Oumar Sidibe ku kazi gakomeye kakozwe na Niyonkuru Sadjati.

Ku munota wa 27 Niyigena Clement yavunitse asimburwa na Habimana Hussein. Ni nyuma y’uko yirutse agashinga nabi ikirenge bituma uyu myugariro wari umaze imikino 3 yose abanza mu kibuga asohoka hakiri kare. Ku munota wa 33, AS Muhanga nayo yasimbuje Harerimana Jean Claude bita Kamoso wari wavunitse, asimburwa na Niyigena Shawali.

Ku munota wa 40, ,Hakundukize Adoplphe, Kapiteni wa AS Muhanga yishyuye ku mupira yari aherejwe neza na Niyigena Shawali nyuma y’uko iyi kipe yari izamutse ihererekanya neza.

Ku munota wa 43, Drissa Dagnogo yatsinze icya kabiri cya Rayon Sports atsindishije umutwe. Nyuma gato Dagnogo yavunitse asimburwa na Sugira Erneste mu gice cya kabiri. Ku munota wa 63, Sugira Erneste winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu atsindishije umutwe kuri Coup franc yari itewe na Iranzi Jean Claude.

Shampiyona izatangira AS Muhanga yakira Etincelles kuri Stade ya Muhanga naho Rayon Sports isure Rutsiro FC kuri Stade Umuganda.

Ally Tidjan, murumuna wa Djabel Manishimwe ubu ari muri AS Muhanga nyuma yo kuva muri Rayon Sports...imvune niyo yatumye adakina uyu mukino

Cyiza Hussein na we ntiyakinnye kubera imvune

Myugariro Cyimana Willy Amza na we wanyuze muri Rayon Sports y’abato asigaye ari umukinnyi wa AS Muhanga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Iranzi Jean Claude, Iradukunda Axel, Nishimwe Blaise, Niyibizi Emmanuel, Niyonkuru Sadjati, Oumar Sidibe, Drissa Dagnogo, na Vital Ourega

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga:Marushimana Emile, Ndacyayisenga Aly, Kagaba Obed, Dushimirimana Janvier, Nshimirimana Elyse, Rukundo Christian, Nsengiyumva Idrissa, Uwimana Emmanuel, Minane Paul, Hakundukize Adolphe, na Harerimana Jean Claude

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino....imikino yose ya gishuti iyi kipe yakinnye yarayikurikiranye

Ndayisaba Jean Damascene, Perezida wa AS Muhanga

Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza

Kayiranga Baptiste ukuriye tekiniki muri Rayon Sports

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’ Aba Rayon yarebye uyu mukino

Emmy, umushoferi wa Rayon Sports

Staff technique ya Rayon Sports

Claude, Kit Manager wa Rayon Sports

Iranzi yari yagarutse mu kibuga ndetse ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Bishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Oumar Sidibe

Hakundukize Adolphe , kapiteni wa AS Muhanga niwe watsindiye ikipe ye igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Uko Drissa Dagnogo yinjije igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Blaise Nishimwe ukomeje kwitwara neza hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports

Clement Niyigena yavunikiye muri uyu mukino

Habimana Hussein niwe wasimbuye Niyigena

Rutahizamu wa AS Muhanga bita Kamoso na we yavunitse mu minota ya mbere y’umukino

Sadjati watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego

Nepo, umunyamakuru wa City Radio

Imanishimwe Samuel bita Sammy ukorera Kigali Today na KT Radio

Nduwantare utoza AS Muhanga

Umutoza wungirije wa AS Muhanga

Guy Bukasa na Guy Bakira baha amabwiriza abakinnyi

Axel, myugariro w’i buryo wa Rayon Sports

Niyibizi Emmanuel, myugariro w’i bumoso wa Rayon Sports

Ishyaka ryarimo niryo ryatumye bamwe bahabwa amakarita

Mugisha Gilbert ukirutse imvune na Amran bishyushya mbere yo gusimbura


Olivier Kwizera, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

Hungu , umunyezamu wa AS Muhanga winjiye asimbuye

Habineza Olivier , murumu wa Rutanga na we ari muri AS Muhanga nyuma yo kuba umwaka ushize yari muri Rayon Sports mu bakiri bato bayo

Ourega asoma ku mazi ya Nil

Ourega yasimbuwe na Imran

Sugira yakinaga na AS Muhanga yazamukiyemo ndetse anayimenyekaniramo

Sunday Jimoh yishyuhije ariko ntiyakinishijwe muri uyu mukino

Uko Sugira yinjije igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Abatoza bombi baganira nyuma y’umukino

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo