Jonathan Rafael Da Silva na Mudeyi Suleiman buri umwe yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports bayifasha gutsinda Amagaju FC, bituma iyi kipe yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ndetse inamanura bidasubirwaho Amagaju FC mu cyiciro cya kabiri.
Hari mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Amagaju FC yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Nyagisenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019.
Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino ishaka kwisubiza umwanya wa mbere nyuma y’uko wari wafashwe na APR FC nyuma yo gutsinda Gicumbi FC. Amagaju FC yakiriye uyu mukino asabwa gutsinda kugira ngo yizere ko ashobora kubona amanota 12 mu mikino ine yari isigaye.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Rutanga Eric na Michael Sarpong bari bafite amakarita 3 y’umuhondo atabemereraga gukina uyu mukino.
Ku munota wa 14 nibwo Rafael Da Silva yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ari nacyo cya mbere yari atsinze kuva yagera muri Rayon Sports.Ni nyuma y’amezi 5 yari amaze muri iyi kipe atarabasha gutsinda igitego muri Shampiyona.
Mu minota ya mbere y’umukino, Niyonzima Olivier Sefu yatewe umupira mu maso n’umukinnyi w’Amagaju FC yikubita hasi ata ubwenge, aza gusimbuzwa Donkor Proper, Sefu yitabwaho n’abaganga, ariko umukino urangira yamaze kumererwa neza.
Ku munota wa 46 Emmanuel yishyuriye Amagaju FC. Byasabye umunota wa 86 ngo Rayon Sports ibone igitego cya 2 cyatsinzwe na Mudeyi Suleiman ku mupira wari urenguwe na Irambona Eric, umunyezamu Pacifique ananirwa kuwufata. Mudeyi na we yatsindaga igitego cya mbere kuva yagera muri Rayon Sports avuye muri Musanze FC.
Rayon Sports yahise igira amanota 63 yisubiza umwanya wa mbere. APR FC ni iya 2 n’amanota 62 mu gihe habura imikino 3 ngo Shampiyona irangire.
Amagaju FC yo yahise amanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu afite amanota 17, aho arushwa amanota 10 na Gicumbi FC ya 14 mu gihe hasigaye imikino itatu y’amanota icyenda.
Urutonde rw’agateganyo
Abafana ba Rayon Sports bari bacyereye kujya gushyigikira ikipe yabo i Nyagisenyi...aba ni bamwe mu bagize Gikundiro Forever
The Blue Family Fan Club
Babanje guca kwa Hadji bica inyota batsirika n’inzara
Bashimishijwe n’umucekuru wacuruzaga inkono yambaye ifoto ya Rayon Sports ngo mu rwego rwo kuyifutiza intsinzi
Amakipe yombi yishyushya
Azam TV iba yabucyereye
Ubwo Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yageraga kuri Stade Nyagisenyi...Yabanje gusuhuza Staff
Manzi Thierry yabanje kuganiriza Da Silva
11 Amagaju FC yabanje mu kibuga:Twagirimana Pacifique, Ndikumana Trésor, Biraboneye Aphrodice, Dusabe Jean Claude, Rutayisire Egide, Usengimana Jean Pierre, Mugisha Josué, Irambona Fabrice, Ndikumana Bodo, Uko Ndubuise Emmanuel na Tuyishime Emmanuel
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Mazimpaka André, Manzi Thierry, Iradukunda Eric, Irambona Eric, Niyonzima Olivier, Mutsinzi Ange, Ulimwengu Jules, Habimana Hussein, Mugheni Kakule, Manishimwe Djabel na Raphael Jonathan Da Silva
Abatoza b’Amagaju FC
Staff ya Rayon Sports
Ndizeye Innocent bakunda kwita kigeme (i buryo) yari yaje kureba bagenzi be bahoze bakinana muri Amagaju FC umwaka ushize,...ubu akina muri Mukura VS
Uko igitego cya mbere cya Rayon Sports cyinjiye mu izamu
Mu karuhuko, amakipe yombi yagumye mu kibuga
Donkor Prosper yinjiye mu kibuga asimbuye Sefu bashose umupira akikubita hasi agata ubwenge
Suleiman yinjiye mu kibuga asimbuye Hussein Habimana agatsinda igitego cya kabiri
Mugisha Gilbert na we winjiye asimbuye
Twagirimana Pacifique bakunda kwita Paccy, umunyezamu w’Amagaju FC witwaye neza cyane kuri uyu mukino
Jean Paul Nkurunziza yawugezaga ku banyarwanda bari bakurikiye Isango Star, 91.5 FM
I bumoso hari King Bernard, umunyamabanga wa Rayon Sports...i buryo hari Ntampaka Theogene wigeze kuyobora Rayon Sports
Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports na Muhirwa Freddy, Visi Perezida w’iyi kipe bari baje kuyishyigikira i Nyamagabe
Uwamahoro Bonavanture (wambaye ingofero), Mayor wa Nyamagabe yarebye uyu mukino
Irambona wongeye kurengura umupira uvamo igitego nyuma y’uwo yarenguye ukavamo icyahesheje Rayon Sports amanota 3 ku mukino wa Police FC
Uko igitego cya kabiri cyinjiye mu izamu
REBA HANO RWARUTABURA AGANIRA N’ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA BIHEBEYE RAYON SPORTS
Amagaju FC 1-2 Rayon Sports :Abafana ba Rayon Sports mu byishimo nyuma yo gusatira igikombe
PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe
Ukwizagira valens
Rayon sport ndayishyijyikiye kandi nizeye ko izatwara igikombe
Rwama
Oooooohhhhh!!!! Rayooo
KADUBIRI
Hahahahh! Sha rutahizamu wacu twakuye BRAZIL yipimiye ku magaju kweli! Ariko da ntakibazo mu mezi 5 yose nta kurunguruka mu nshundura, wagira ngo yari yarategereje kumanura amagaju kumanga ubudasubira inyuma. Nuko rwose buhoro buhoro bwagejeje umuhovu ku mugezi komerezaho. Igikombe ni icya rayon!
Twin Yeah
Barayons murambara! Iyi myenda irakeye walah!