AMAFOTO 100 utabonye yaranze imyitozo ya mbere ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku wa Kabiri yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.

Imyitozo ya mbere yabereye mu Nzove, yitabiriwe na Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle.

Yayobowe n’umutoza wungirije, Lomami Marcel ndetse na Dusange Sacha (umuhungu wa Dusange Poku wakiniye Rayon Sports), umutoza wa kabiri wungirije mu gihe umutoza mukuru, Masudi Djuma, yasubiye mu Burundi gushyingura se witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe ba Rayon Sports barimo Nishimwe Blaise wifuzwaga cyane na APR FC, ariko amakipe yombi akaba yarananiranwe ku igurishwa rye.

Mu bakinnyi bashya bayitabiriye harimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Hari kandi n’abari mu igeragezwa ry’ibyumweru bibiri barimo Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Muntore Jean Pipi watsinzwe igeragezwa muri Yanga SC yo muri Tanzania, Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’ wakiniraga AS Muhanga.

Rutahizamu w’Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi bivugwa ko yabwiye Rayon Sports ko atazitabira akazi atabanje kwishyura amafaranga yasigawemo, Kwizera Olivier utemera amasezerano ivuga ko bafitanyentabwo bagaragaye mu Nzove.

Rayon Sports yasoje Shampiyona ya 2020/21 iri ku mwanya wa karindwi.

Aya ni amafoto 100 utabonye yaranze iyi myitozo

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele niwe watangije iyi myitozo

Rutahizamu Mantore Jean Pipi

Bakoze imyitozo yo kwiruka n’indi inyuranye ariko hatarimo gukora ku mupira

PHOTO +VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo