Amafaranga Areruya yahawe nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018

Nyuma yo gukora amateka akegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018 yasojwe ku cyumweru i Libreville muri Gabon, Joseph Areruya yahembwe asaga miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Etape ya mbere ya La Tropicale Amissa Bongo Joseph Areruya yabaye uwa 41, iya kabiri aba uwa 78. Kuri Etape ya 3 yabaye uwa 22. Aho hose nta na hamwe yahawe igihembo kuko hahembwaga 20 ba mbere kuri buri etape.

Areruya yatangiye kubona ibihembo kuri etape ya 4 ubwo yayegukanaga. Uretse kuba yaregukanye etape, Areruya ninawo munsi yabashije kwambara umwenda w’umuhondo (yellow jersey) bimuhesha guhabwa miliyoni y’ama CFA. Ni angana na miliyoni n’ibihumbi Magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda (1.600.000 FRW).

Kuba yararangije ku mwanya wa 8 kuri etape ya 5 byamuhesheje 130.000 CFA (270.000 FRW). Kuri etape ya 6, Areruya yabaye uwa 3, ahabwa 500.000 CFA (800.000 FRW). Ku munsi wa nyuma yabaye uwa 24 ntiyagira amafaranga y’igihembo ahabwa.

Muri rusange Areruya yahembwe asaga miliyoni 4(4.730.000 FRW) muri etapes 7 zasiganwe muri La Tropicale Amissa Bongo. Kubera kwegukana irushanwa, byahesheje Areruya guhabwa miliyoni 5 z’ama CFA (7.970.000 FRW)

Areruya w’imyaka 21 yanegukanye 1.500.000 FRW ubwo aheruka kwegukana Tour du Rwanda 2017.

Team Rwanda na Areruya Joseph yari arimo , muri rusange yarangije ku mwanya wa 9, ihabwa 550.000 CFA (900.000 FRW).

Areruya Joseph niwe munyarwanda ubashije kwegukana irushanwa nka La Tropicale Amissa Bongo riri ku rugero rwa 2.1. Tour du Rwanda yo iri kuri 2.2. Niwe munyafurika wa 3 wegukanye irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo nyuma ya Natnael Berhane wo muri Eritrea waryegukanye muri 2014 na Rafaâ Chtioui wo muri Tunisia waryegukanye muri 2015. Niwe munyafurika muto uryegukanye afite imyaka mike.

Muri Gabon Team Rwanda yatozwaga na Felix Sempoma. Yari igizwe n’abatwara amagare 6: Didier Munyaneza, Jean Damascene Ruberwa and Jean Paul Rene Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana, Valens Ndayisenga na Areruya. Ndayisenga na Uwizeyimana bavuyemo kuri etape ya 5 nyuma yo gukora impanuka.

The New Times

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo