Amabwiriza azagenga amatora ya Rayon Sports

Ubuyobozi bw’agateganyo bwa Rayon Sports bwatumiye abafana ba Rayon Sports kuzitabira amatora agomba gutorerwamo umuyobozi mushya wa Rayon Sports.

Ni amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Lemigo Hotel. Nkuko bigaragara kuri iri tangazo , umuntu wemerewe kwinjira mu cyumba cy’itora ni uri ku rutonde rw’abafana. Rikomeza rimenyesha ko Perezida wa Fan club utazaboneka , azahagararirwa na Visi Perezida we.

Ku murongo w’ibyigwa hari : Gutora amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse no gutoza inzego zizayobora Association Rayon Sports.

Akurikira ni amwe mu mabwiriza azaranga amatora yashyizwe hanze nyuma y’uko hatangajwe igihe azabera n’aho azabera:

Abagize inteko itora ni aba bakurikira:

1.Perezida wa Fan club cyangwa Visi Perezida mu gihe Perezida atabonetse
2.Abagize komite y’inzibacyubaho ya Association Rayon Sports.

Muri aya mabwiriza kandi bagaragaza ko inteko rusange izakorerwa ahantu hazubahirizwa ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Ingingo ya 4 y’aya mabwiriza ivuga ku myanya itorerwa :

Abagize Komite nyobozi

 Perezida wa Komite nyobozi ari nawe uhagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko.
 Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi , imari , gukurikirana imishinga y’iterambere n’imibanire;
 Visi Perezida wa Kabiri , ushinzwe gukurikirana ibijyanye na tekiniki n’amarushanwa
 Umubitsi

Komite ngenzuzi igizwe n’abantu 3:

 Perezida
 Visi Perezida
 Umwanditsi

Komite nkemurampaka igizwe n’abantu 3:

 Perezida
 Visi Perezida
 Umwanditsi

Uburyo bwo kwiyamamaza

Buri mwanya wose upiganirwa ukwawo uhereye ku bagize komite nyobozi , komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.

Umunyamuryango wa Association Rayon Sports wujuje ibisabwa afite uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya uwo ariwo wose bikozwe mu buryo buteganywa n’aya mabwiriza.

Ibisabwa ku mukandida wifuza kwiyamamaza:

 Kuba ari umunyarwanda
 Kuba ari umunyamuryango wa Association Rayon Sports
 Kuba ari inyangamugayo
 Kuba afite nibura imyaka 21
 Kuba asanzwe agaragara mu bikorwa biteza imbere Rayon Sports
 Kuba atarangwa n’amacakubiri , amakimbirane, ivangura, n’imvugo zitesha agaciro ‘ Association Rayon Sports’ n’umuryango nyarwanda.

Ibyo uwifuza kwiyamamaza asabwa:

Uwifuza kwiyamamariza kuba mu nzego ziyobora Rayon Sports agomba kugeza ibi bikurikira kuri komite y’inzibacyuho:
 Umwirondoro (CV)
 Fotokopi y’irangamuntu cyangwa Pasiporo
 Ibaruwa iriho umukono bwite wa nyirawo yandikiwe Perezida wa komite y’inzibacyuho igaragaza umwanya yifuza kwiyamamarizaho uwanditse yifuza kwiyamamariza.

Ingingo ya 8 y’aya mabwiriza ivuga ko igihe ntarengwa uwiyamamaza agomba kuba yatanze kandidatire ye ari tariki 23 Ukwakira 2020 saa cyenda z’amanywa. Kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 uhereye saa cyenda z’amanywa. Kandidatire zinyuzwa kuri email :[email protected]

Ingingo ya 9 y’aya mabwiriza ivuga ibyerekeye gutangaza abakandida bemejwe. Ivuga ko abakandida bazatangazwa ku munsi w’itora mbere y’uko amatora atangira.

Ingingo ya 10 ivuga uburyo bwo kwiyamamaza. Bavuga ko uwamamaza cyangwa uwiyamamaza azahabwa iminota itatu. Buri mukandida asabwe kwirinda imvugo zo gusebya mugenzi we no gukoresha imvugo zitaboneye. Iyi ngingo ivuga ko umukandida ubirenzeho , komite ifite ububasha bwo kumugarura ku murongo, yakwinangira akavanwa ku rutonde.

Ingingo ya 11 ivuga ko amatora azayoborwa n’abagize komite y’inzibacyuho iyobora umuryango wa Rayon Sports. Hazakoreshwa uburyo bw’impapuro z’itora, buri wese yandika mu buryo bw’ibanga uwo yatoye.

Ingingo ya 12 ivuga ko buri munyamuryango witabiriye itora azahabwa urupapuro ruriho ibirango bya Rayon Sports ku myanya yose itorerwa. Buri munyamuryango azasabwa kwandika amazina yombi y’uwo atoye kandi akayandika neza ku rupapuro rw’itora, ku mwanya utorerwa. Impapuro z’itora zizashyirwa mu gasanduka kabugenewe , hanyuma komite ikazabarura amajwi ikayatangaza mbere y’uko undi mwanya utorerwa.

Ingingo ya 14 yo ivuga ko byemewe kwamamaza no gutora umunyamuryango watanze kandidatire wujuje ibisabwa utitabiriye amatora ku mpamvu zizwi kandi zumvikana.

Ingingo ya 16 ivuga ko aya mabwiriza afite agaciro guhera tariki 22 Ukwakira 2020 kugeza igihe amatora azaba arangiye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo