Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier n’abahoze bakinana na Michael Sarpong muri Rayon Sports, bari mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi w’uyu mukinnyi, ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020 bamaze gushyirwa mu kato muri Hill ToP Hotel.

Ni amakuru CP Jean Bosco Kabera yemereye Rwandamagazine mu kiganiro cyihariye twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abantu 11 ejo biriwe kuri Polisi , mu masaha ya nijoro bakajyanwa mu kato. Gusa avuga ko hari abandi 2 muri bo batitabye , bagishakishwa.

CP Jean Bosco Kabera yagize ati "Bafashwe bajyanwa mu kato. Igihe bamaramo bijyanye n’inzego z’ubuvuzi...Kugeza ubu haraye hafashwe abantu 11, hari abandi 2 bagishakishwa, nabo barashakishwa bakurikizwe bagenzi babo."

Ibi birori byitabiriwe n’abakinnyi banyuranye

Sarpong yari yakoreye umunsi mukuru w’amavuko umukunzi we Djazila

Kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nibyo byatumye bashyirwa mu kato

Ibi birori byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Fazenda, byitabiriwe n’abarimo inshuti za hafi z’uyu mukinnyi n’umukunzi we uzwi nka Djazila, gusa nta wari wambaye agapfukamunwa ndetse nta guhana intera kwarimo nka zimwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni mu gihe Guverinoma ikomeje gusaba abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho basabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Mu bantu bazwi bagaragaye muri uyu munsi mukuru harimo Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports, umutoza wa Kiyovu , Karekezi Olivier, Kimenyi Yves na Irambona Eric ba Kiyovu Sc, Mugisha Gilbert, Rugwiro Herve, Habimana Hussein na Olekwei Commodore bakinira Rayon Sports.

CP Jean Bosco Kabera yasabye abakinnyi cyangwa abandi bantu bakurikirwa cyane gutanga urugero rwiza.

Ati " Turabizi ko nabo ari abantu bakurikirwa n’abantu benshi , bagira abakunzi benshi. Turabasaba rero ko bakwitwara kinyamwuga. Icya kabiri bakwiriye kureba amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo , igihugu kigenderaho , bakabigira ibyabo ahubwo bakabikangurira n’abandi kugira ngo bayakurikize."

CP Jean Bosco Kabera ariko yahakanye amakuru yari yiriwe avugwa kuri uyu wa Kabiri ko abitabiriye ibyo birori baba barafunzwe ahubwo ngo icyakozwe ni ukubahamagaza.

Mu minsi ishize, Michael Sarpong yavuze ko ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi ku buryo bashobora kuzashyingiranwa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports .

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo by’abagera kuri 342.614. Abo basanzemo iyi ndwara bose hamwe bakaba kugeza ubu ari 2.577. Abamaze kuyikira ni 1683. Abamaze guhitanwa nayo ni 10 harimo 2 bapfuye kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CP Jean Bosco Kabera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo