Abantu ku giti cyabo, Fan Clubs,...Rayon Sports yashyiriweho za miliyoni nitsinda APR FC (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye ku buryo bwihariye umukino bazakiramo APR FC. Kuva ku bayobozi kugera ku bantu ku giti cyabo bamaze gushyiraho intego z’amafaranga ku buryo buri mukinnyi yahabwa asaga ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi na bitanu (375.000 FRW) igihe baramuka batsinze APR FC.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2019 ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ibanziriza iya nyuma, yasuwe n’abantu b’ingeri zinyuranye bari baje kubashyigikira ariko banaje kubabwira intego babashyiriyeho mu gihe baramuka batsinze APR FC.

The Blue Winners Fan Club imwe mu zigize Fan Clubs za Rayon Sports yemeye kuzatanga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000 FRW).

Ihuriro rya za Fan Club za Rayon Sports (Fan base) yo yemereye abakinnyi Miliyoni n’igice (1.500.000 FRW). Paul Ruhamyambuga, perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports we yemeye Miliyoni (1.000.000 FRW) azatanga ku giti cye. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana inani (1.800.000 FRW) ni ukuvuga ko buri mukinnyi yazahabwa n’ubuyobozi 100.000 FRW mu gihe baramuka batsize APR FC.

Undi washyizeho agahigo kihariye ni Twagirayezu Thadee ukuriye akanama ngengamyitwarire ka Rayon Sports ndetse akaba ari umunyamuryango wa The Blue Winners. We yavuze ko buri gitego ikipe izatsinda gitanga intsinzi (igitego cy’icyinyuranyo), buri mukinnyi azajya akibarirwa 50.000 FRW.

Thadee yagize ati " Nimutsinda 2-1, ubwo buri umwe azacyura 50.000 FRW ariko munaramutse mutsinze 4-0, buri umwe yacyura 200.000 FRW."

Ayo mafaranga yose abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho yaje asanga Miliyoni na magana inani (1.800.000 FRW) yatanzwe na Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision. We yayemeye ku wa mbere w’iki cyumweru ndetse yanabimenyeshereje abakinnyi mu myitozo.

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko uyu mukino bawiteguye cyane.

Ati " Ubu tubaze intego abakinnyi bamaze gushyirirwaho zose, buri umwe azahabwa 375.000 FRW mu gihe baba batsinze igitego kimwe kuko hari uwemeye kubaha andi uko ibitego biziyongera. Uyu mukino niwo udusubiza mu guhatanira igikombe kandi ukaba waduha ibyishimo kuko tumaze iminsi dutsindwa nayo. Ntabwo ari ibintu byashimishije abafana. Ikindi cya 3, iyo dutsinze APR FC nicyo gipimo cyiza tuba twipimyeho nkatwe ikipe ya Rayon Sports."

Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Paul Ruhamyambuga yabwiye Rwandamagazine.com ko gushyiriraho intego abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino wa APR FC atari iby’ubu. Yavuze ko ubwo yayoboraga ikipe na we yigeze gushyiriraho abakinnyi Miliyoni 4 FRW, icyo gihe batsinda APR FC ibitego 4.

Ati " Twari tuje kubibutsa ko umukino wa APR FC ari umukino tuba twiteguye cyane kandi ni match dukanira cyane kuko kugeza ubu APR FC niwe mukeba ukomeye dufite. Uyu mukino tuwutsinzwe twaba tuvuye ku gikombe."

Manzi Thierry , kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko biteguye neza ndetse ngo agahimbazamusyi bashyiriweho si igitutu kuribo.

Ati " Buri mukinnyi ari gushyiramo ingufu. Turi gushyiramo ingufu kugira ngo tuzabone intsinzi kuri uriya mukino. Ni ahacu ho kuganira kugira ngo tuwutsinde kugira ngo tuzabone n’ibyo batwemereye. Birasaba ko dushyiramo ingufu. Iriya Prime ntabwo ariyo izadukura mu mukino kuko siyo ya mbere ibonetse muri Rayon Sports ku buryo navuga ko yakura abakinnyi mu mukino. Ntabwo turi gutekereza imikino yashize , icyo turi kureba ni umukino dufitanye na APR FC kuwa 6.

Nasaba abafana ko bagomba kuza kandi bakaza ari benshi kandi ndizera ko intsinzi igomba kuboneka ku ruhande rwa Rayon Sports."

Umukino uzahuza amakipe yombi ni umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019. Kwinjira ni 2000 FRW, 5000 FRW ,10.000 FRW, 15.000 FRW na 20.000 FRW.

Itsinda ry’abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Ishimwe Claude rizayobora uyu umukino. Azafatanya na Bwiriza Nonati na Mutuyimana Dieudonné ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis bita Loup uri ku rutonde rw’abazasifura igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Uko imikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe :

Ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2019

Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30)
Musanze FC vs Kirehe FC (Stade Ubworoherane, 15h30)

Ku cyumweru tariki 21 Mata 2019

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h30)
Sunrise FC vs AS Muhanga (Nyagatare Grounds, 15h30)
Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Kicukiro, 15h30)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Gicumbi, 15h30)
Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30)

Ku wa mbere tariki 22 Mata 2019

Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)

Imodoka ya Rayon Sports yamaze gukira yazanywe ku myitozo mu Nzove

Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na APR FC

MK Sky Vision ikomeje kwandika abafana muri gahunda yayo ya MK Card

Mazimpaka Andre yamaze gukuraho dreads yari asanganywe

The Blue Winners fan Club yemereye abakinnyi 750.000 FRW mu gihe baba batsinze APR FC

Imbabazi Consolatrice uyobora The Blue Winners Fan Club

Twagirayezu Thadee ukuriye akanama ngengamyitwarire ka Rayon Sports ndetse akaba ari umunyamuryango wa The Blue Winners na we yashyizeho intego ye yihariye ... buri gitego ikipe izatsinda gitanga intsinzi, buri mukinnyi azajya akibarirwa 50.000 FRW

Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan base) yashyiriyeho abakinnyi ba Rayon Sports Miliyoni n’igice (1.500.000 FRW)

Mike Runigababisha , umuhuzabikorwa wa Fan Base ya Rayon Sports

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports

Paul Ruhamyambuga ubwe yashyizeho Miliyoni (1.000.000 FRW)

Abakinnyi babanje guhabwa ’prime’ y’umukino batsinze Kiyovu ...Ni iyo bahabwe n’ikipe...indi bari bemerewe na Sadate wa MK Sky Vision bahise bayihabwa umukino urangiye

Thierry yavuze ko biteguye neza ndetse ngo bizeye intsinzi

Ndimbati umenyerewe muri Papa Sava yari yaje kureba iyi myitozo...ngo ni umufana ukomeye wa Rayon Sports

Photo: RENZAHO Christophe

Video: Niyitegeka Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • gitinyiro

    Rayon sports burya icirirtse gutyo ku buryo abantu bose bayikunda bayitegera ko umukinnyi azabona 300,000frw gusa n’itsinda, icyo mutazi n’inyamukandikira mu kibuga cyikasa imitutu maze inshundura zikanyeganyega buriya déjà les dixieutes qui entreront dans la Pérouse du stade amahoro vont touchés trois fois plus de cela (APR FC 2 vs 1 Rayon Sport ) ubundi yitwarire Azam Rwanda Premier League. Byaba byiza abakinnyi ba APR FC binjiye muri stade amahoro bambaye amakoti ya Black and White y’intsinzi

    - 19/04/2019 - 22:03
Tanga Igitekerezo