Abakinnyi bashya barimo n’uwavuye muri Amerika mu myitozo ya mbere ya Gasogi United

Gasogi United FC nyuma y’uko izamutse mu cyiciro cya mbere,yakoze imyitozo ya mbere,yitegura shampiyona ishobora gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira 2019.

Iyi myitozo ya Gasogi United FC,yabereye ku kibuga gishya kiri i Gikomero,akaba ari naho igiye gukomereza imyitozo yayo,aho biteganyijwe ko izajya inahakinira imikino ya gicuti itandukanye.

Iyi myitozo ya mbere,yakoreshejwe n’umutoza mushya,Guy Bukasa afatanije n’abatoza batatu bari basanzwe aribo Lomami Marcel, Kalisa Francois na Matata w’abanyezamu.h Hagaragagaye kandi abakinnyi 16 bashya bari bari mu igeragezwa,gusa ku ikubitiro 5 muribo bahise basezererwa abandi bahabwa amahirwe ya kabiri yo kwongera kwigaragaza.

Mu bakinnyi bashya bagaragaye harimo umunyarwanda wavuye muri Amerika witwa Jules, hakaba kandi uwitwa Manase wavuye muri Congo Kinshasa wanigaragaje cyane mu myitozo ye ya mbere, n’undi witwa Eric Kambale umukongomani wakiniraga Villa SC ndetse na Kasereka Chance wakinira Lubumbashi sport,akaba yaranakiye amakipe y’igihugu ya Congo y’abari munsi y’imyaka 17,21 na 23. Si aba gusa bagaragaye mu myitozo,harimo n’abandi bari bavuye Cameroon, Ghana, Nigeria n’u Burundi,benshi muribo bazakomeza igeragezwa rya kabiri ejo.

Abakunzi ba Gasogi United bazwi nk’Urubambingwe bari bitabiriye ku bwinshi iyi myitozo, baje kwirebera uburyo ikipe yabo yiteguye icyiciro cya mbere. Iyi myitozo kandi yanitabiriwe na Perezida w’iyi kipe KNC n’abamwungirije bari baje gutera ingabo mu bitugu abakinnyi bayo babereka ko babari inyuma.

Guy Bukasa, umutoza mukuru w’iyi kipe yavuzeko abakinnyi basanzwe bakiri bato bafite impano,kandi bagaragaza ejo heza,ngo hakaba n’abandi bakinnyi bashya bamwigaragagarije akaba ariyo mpamvu ngo afite icyizere cyo kubaka ikipe itavogerwa,kabone n’ubwo aribwo ikizamuka.

Perezida wa Gasogi United ,KNC yagize ati " filozofi y’umutoza nayikunze cyane,iri mu ntumbero zacu yo kubaka abakinnyi bafite intumbero, bafite inzozi ndende, kuruta kumva ko uje mucyiciro cya mbere ntayindi ntumbero. Mbere na mbere arimo gutegura abakinnyi mu mutwe,ikindi kiza nabonye ababwira ni ugukora cyane,kugeza uno munsi wa none ,dufite abakinnyi beza, ariko ikibazo usanga nta mbaraga,ibyo rero n’ibintu byanshimishije k’umutoza."

Yakomeje agira ati " Ikindi nabonye abakinnyi bacu basanzwe barazamuye urwego,ikindi nuko no mu bakinnyi bashya harimo abari hejuru,hakabamo n’abandi ubona ko ntacyo badufasha."

Gasogi United irakomeza imyitozo yayo kuri uyu wa kabiri,aho izajya ikora kabiri ku munsi.

Gasogi yiganjemo abakinnyi bashya bari mu igeragezwa

Guy Bukasa, umutoza mushya wa Gasogi United

Manase wigaragaje

KNC ngo yishimiye imitoreze y’umutoza we mushya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    KNC NDAMWEMERA

    - 14/08/2019 - 15:52
Tanga Igitekerezo