Abakinnyi ba Musanze FC bemerewe agahimbazamusyi kadasanzwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwemereye abakinnyi bayo agahimbazamusyi kihariye mu gihe baramuka bazamutse mu itsinda ryabo bakajya mu makipe 8 azahatanira igikombe

Ni umuhigo bashyiriweho na Perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide. Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko babimenyeshejwe mbere y’uko batangira imyitozo, abakinnyi ndetse n’abatoza babwiwe ko nibaramuka batsindiye kuzamuka mu itsinda , buri umwe azahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), azaza yiyongera kuyo bazajya bahabwa ku mukino batsinze. Ni ukuvuga ko abakinnyi ubwabo bazagabana Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uzi aya makuru utifuje ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko ayo mafaranga bayemerewe na Perezida wa Musanze FC ubwe bityo akazaza asanga ayo bemererwa n’Akarere ka Musanze FC.

Ati " Ayo babemereye ntabwo harimo abatoza kuko bo bazahabwa ayisumbuyeho. Ni ikintu bishimiye cyane.Perezida ubwe yababwiye ko bifuje ko uwo muhigo ujyaho hakiri kare bityo bakazinjira mu kazi bawuzi aho kugira ngo uzajyeho nyuma. "

Musanze FC iri mutsinda rya 3 aho iri kumwe n’ikipe ya PoliceFC fc, AS Kigali ndetse n’ikipe ya Etincelles FC.

Shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi 2021 nk’uko byatangajwe na Ferwafa.

Uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya Shampiyona:

Itsinda A: APR FC ifite igikombe giheruka cya 2019/20, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.

Itsinda B: Rayon Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C: Police FC yabaye iya gatatu, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Itsinda D: Mukura Victory Sports yabaye iya kane, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC wemereye abakinnyi be agahimbazamusyi kihariye nibajya mu makipe 8 azahatanra igikombe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo