Abakinnyi ba Musanze FC baravuga imyato Perezida wayo

Mu ijwi rya kapiteni wayo Habyarimana Eugene, abakinnyi ba Musanze FC ngo bashima uburyo iyo kipe yababaye hafi mu bihe bya Covid-19 ikababera umuryango. Bashima cyane Perezida wayo Tuyishimire Placide banizeza abafana ibyishimo ubwo shampiyona izasubukurwa.

Mu kiganiro cyihariye Rwandamagazine.com yagiranye na Habyarimana Eugene, kapiteni wa Musanze FC, yavuze ko nta cyo bashinja ubuyobozi bw’iyi kipe n’uko bwababaniye mu bihe bya Covid-19.

Ngo mu bakora umwuga nk’uwabo mu yandi makipe bamwe bahagarikiwe amasezerano y’akazi abandi barasezera kubera imibereho mibi .

Ati "“Abakinnyi bamwe babayeho nabi ahandi abatoza barasezeye, twe [aba Musanze FC] tumeze neza.

“Twe ikipe yatubaye haye hafi nubwo Covid-19 yafunze amayira amafaranga yacagamo igaharika n’imikino, nta cyahindutse mu kipe. Abakinnyi ni ba bandi, intego ni ya yindi.”

“Uko bwije n’uko bukeye umutoza amenya uko twitwara mu rugo, imyitozo dukora kandi abayobozi bahora bakurikira ngo bamenye amakuru yacu ya buri munsi bakatuba hafi.”

Umutoza wa Musanze FC Seninga Innocent (ibumoso), Habyarimana Eugene (hagati) na Muhire Annicet (Gasongo), ngo intego ni ’’ya yindi’’

Avuga ko ubuyobozi bwabereye abakinnyi nk’ababyeyi kandi nta cyigeze gihinduka mu buryo abo bombi babanaga ibintu bikimeze neza

“Ikipe idufasha kubaho nk’uko yadufashaga nk’uko byari bimeze mbere, nk’uwishyura inzu ntiyavura uko ayishyura, nta wabura uko arya kuko imodoka uzakenera ejo hazaza uhora uyishyushya kugira ngo ihore imeze neza.”

“Batwitaho batuba hafi duhorane imbaraga kugira ngo ejo n’ejobundi igihe twagarutse, tuzagarukane za mbaraga, bwa bwenge na rya shyaka. Muri rusange nta kintu ikipe yadusezeranije kitatugereraho igihe,” Kapiteni wa Musanze FC, Habyarimana Eugene.

Habyarimana Eugene ngo Musanze FC ni nk’umuryango

Uyu muyobozi w’abakinnyi ba Musanze FC yasabye Abanyarwanda, abakunzi b’umupira by’umwihariko abafana ba Musanze FC gukomeza kwihangana no kuzihangana nk’igihe shampiyona yaba ifunguwe batemerewe kujya ku bibuga.

Ati “Kuko iyo ukunda umuntu n’iyo yaba ari kure urakomeza ukamukunda kandi ugakomeza ukamushyigikira. Ibyo twiyemeje nk’abakinnyi, tuzabigeraho dufatanije n’abafana.”

“Ntitwagiye ngo turyame dusinzire. Dukomeje kwitegura dushyiramo imbaraga ku buryo igihe tuzagarukira, tuzabashimisha nk’uko twari twatangiye [shampiyona] tubashimisha kuko intego yacu nk’abakinnyi ari ukunezeza AbanyaMusanze.

Abakinnyi ba Musanze FC ngo bakomeje imyitozo ngo bazashimishe abafana babo

Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka w’imikino 2020-2021 yasubitswe mu Ukuboza umwaka ushize Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu mikino ibiri yari imaze gukina. Iyiri imbere ni Marines FC ifite arindwi mu mikino itatu.

Musanze FC iyoborwa na Tuyishimire Placide igatozwa na Seninga Innocent ifite intego yo kugira igikombe kimwe ikipe itwara mu Rwanda kandi ikaza nibura mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.

Habyarimaba ati “Nibakomeze batube hafi kandi bitegure kuzadushyigikira no kwishima igihe imikino izaba isubukuwe.”

Kapiteni wa Musanze FC kandi yavuze imyato Perezida wa Musanze FC, bwana Tuyishimire Placide.

Bwana Tuyishimire Placide ni umushoramari wayishoye muri byinshi harimo no kumara rubanda inyota dore ko ari we nyir’uruganda rwa CETRAF rwenga divayi izwi nka Musanze Wine.

Habyarimana ati “ Perezida Placide [Tuyishimire], ni umubyeyi, ikindi ni umujyanama, ikindi ni perezida. Nakinnye mu makipe atatu cyangwa ane…sinigeze mbona perezida nka Placide. Kuva mu 2016 twahurira muri Musanze FC, yatubereye umubyeyi.

Benshi bagiye bayinsigamo, ari abagiye [abakinnyi] n’abari kuza, uwo wabaza wese yakubwira ko Placide atari perezida gusa ahubwo ni umubyeyi.”

Abakinnyi ba Musanze FC bashima cyane Perezida w’ikipe yabo kuko ngo abumva

“Kimwe tumuziho ni uko agira ubuntu, abantu benshi bamuziho ko akunda siporo muri rusange, akunda Musanze FC by’umwihariko nk’umuryango we. N’umuturage utazi na Musanze FC…, n’utazi umupira aba amuzi bitewe n’ukuntu agira umutima wo gufasha.”

“Aba hafi y’abamukeneye kandi aca bugufi, igihe cyose wamushakira wamubona kandi ikintu afite arusha abandi, arumva.”

Perezida wa Musanze FC ngo agira ubuntu ku buryo n’abadafana iyo kipe babimuziho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo