Abafana ba Rayon Sports batumiwe mu nteko rusange izatorerwamo umuyobozi wayo

Ubuyobozi bw’agateganyo bwa Rayon Sports bwatumiye abafana ba Rayon Sports kuzitabira amatora agomba gutorerwamo umuyobozi mushya wa Rayon Sports.

Ni amatora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Lemigo Hotel. Nkuko bigaragara kuri iri tangazo , umuntu wemerewe kwinjira mu cyumba cy’itora ni uri ku rutonde rw’abafana. Rikomeza rimenyesha ko Perezida wa Fan club utazaboneka , azahagararirwa na Visi Perezida we.

Ku murongo w’ibyigwa hari : Gutora amategeko shingiro y’umuryango wa Rayon Sports ndetse no gutoza inzego zizayobora Association Rayon Sports.

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho yashyizweho uhereye tariki 24 Nzeri 2020, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Murenzi Abdallah uyoboye komite y’ inzibacyuho , Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire bari bamwungirije bashyizweho tariki 23 Nzeri 2020 n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere , RGB nyuma y’uko ruhagaritse Komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo