Abafana ba Rayon kwinjira muri stade ku mubare babaruriweho, SG mushya, VP Kayisire yabisobanuye (VIDEO)

Visi Perezida wa Rayon Sports, Kayisire Jacques yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports bari gutinda kwiyandikisha bari kuyihombya ngo kuko abafatanyabikorwa Rayon Sports yifuje gukorana nayo bakomeje kuyisaba imibare y’abakunzi bayo.

Aganira na Rwandamagazine.com, Kayisire Jacques yavuze ko mu minsi ibiri nyuma y’aho igikorwa cyo kwiyandikisha nk’umukunzi wa Rayon Sports umuntu yanditse *702# kuri telefoni ye agakurikiza amabwiriza, ngo abasaga 10.000 bahise biyandikisha.

Kayisire yavuze ko ku bafana biyandikisha bikabagora hari uburyo buhari bwo kwaka ubufasha igihe bitari gukunda.

Ku muntu ushaka amakuru y’ikipe, ushaka kugura itike y’umukino Rayon Sports mbere ngo biri muri serivisi bazongera kuri *702# .

Kayisire yavuze ko abagize komite arimo nka Visi Perezida wa Rayon Sports ari “henshi cyane bakomanze mu bafatanyabikorwa, bo bati ‘zana imibare’ ukajya aho ngaho rero ukagenekereza uti ‘muzanarebe Rayon Sports iyo twakinnye twuzuza stade, uzanarebe urugo rwose mu Rwanda rurimo umu-Rayon, abantu batatu bahagaze babiri aba ari aba-Rayon’ bati ‘ariko se ni iki kibyerekana?’’’

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kutigiza inyuma umugambi wabo wo kwiyandikisha ngo nibabikore vuba.

Kayisire yavuze kandi ku zindi ntambwe zizakurikiraho mu guteza imbere Rayon Sports zirimo ‘Icyerekezo cy’Imyaka 10’’ nk’uko byari byifujwe n’abakunzi ba Rayon Sports biciye mu matsinda y’abafana ‘fan clubs’ ba Rayon Sports.

Yanasubije ku byerekeye umunyamabanga mushya wa Rayon Sports n’inkingi 11 z’ibikorwa Rayon Sports bigiye gutangira gukorwa... Abakinnyi nka Nizeyimana Mirafa na Iranzi Jean Claude batakiri muri Rayon Sports yavuze ku basimbura babo.

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa Rayon Sports unakora nk’Umujyanama mu by’imishinga ibyara inyungu muri Minisiteri ya Siporo (Business Analyst) yavuze ko ibyo bategura ubu bameze nk’abari ’’mu gikoni bategura ifunguro’’ runurira cyane ari ryo ’’intsinzi’’.

Ati “Ibyo dukora byose turagira ngo ikipe nigera mu kibuga izatsinde.”

Kanda hano wumve unarora ikiganiro Visi Perezida wa Rayon Sports Jacques Kayisire yagiranye na Rwandamagazine.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo