4G Group, indi fan club ya Rayon Sports igiye kuvuka

Nyuma y’uko Rayon Sports yari isanganywe Fan clubs 49, 4G Group ni indi fan club iri hafi kuvuka ndetse abanyamuryango bayo bamaze kuzuza ibisabwa byose.

4G Group ni fan cub yavutse tariki 16 Mutarama 2022 ari nabwo abanyamuryango bakoze inama iyishinga , Twizeyimana Youssuf atorerwa kuba President wayo , yungirijwe na Musabyimana Martin.

Twizeyimana Youssuf yatangarije Rwandamagazine.com ko bahisemo iryo zina kuko ngo bashaka kuba umuyoboro wihuse uzajya unyuzwamo inkunga ya Rayon Sports, kandi ngo bakabikora mu bihe byose ikipe yaba irimo.

Yavuze ko ubu bamaze gutunganya amategeko abagenga. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mutarama 2022 nibwo komite nyobozi yayo yahuye barayanonosora ndetse ari nabwo bandikiye Rayon Sports ibaruwa isaba ko bakwemerwa nka Fan club nshya.

Twizeyimana avuga ko ku ikubitiro bazatanga umusanzu w’amezi abiri angana n’ibihumbi Magana abiri, yakusanyijwe n’abanyamuryango 40 batangiranye nayo.

Twizeyimana ati “4G ni umuyoboro wihuse ari nayo mpamvu natwe dushaka kwihutisha ibikorwa byacu mu buryo bwose twibanda mu gufasha Rayon Sports no kuyitera ingabo mu bitugu.”

Yunzemo ati “ Ubu ikipe iradukeneye cyane. Kuko tutari kubasha kujya ku bibuga, niyo mpamvu ubu aribwo idukeneye cyane kurusha mbere. Kuyiba hafi no kuyiherekeza aho izajya hose ni intego ya buri munyamuryango wa 4 Group.”

4G Group niyemerwa ku mugaragaro, izaba ije ikurikira Ibirunga Fan Club yafunguwe mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Twizerimana Youssuf uyobora 4G Group

Musabyimana Martin, umuyobozi wungirije wa 4G Group

Ingabire Chantal, umubitsi wa 4G Group

Uwamahoro Sylivie, ukuriye ‘sociale’ ya 4G Group

Uwamahoro Neema, umwungiriza mu buyobozi bwa ‘Sociale’

Murenzi Jean De Dieu bahimba Kadarapo. Niwe ushinzwe itangazamakuru n’ubukangurambaga muri 4G Group

Nkubana Adrien, Team Manager wa Rayon Sports bari bamwifashishije ngo abafashe mu bujyanama bw’amategeko shingiro ya 4 G Group

Komite nyobozi ya 4G Group

Basoje biyakira, bishimira ko bashyizeho umurongo wa fan club izabafasha uba hafi y’ikipe yabo ...nimara kwemerwa izaba ari iya 50 mu zifana Rayon Sports

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo