2004-2020: Intashyo ku ikipe y’igihugu "Amavubi"

-Ese habuze iki kugeza magingo aya?
 Imyaka 16 irihiritse amaso yaraheze mu kirere
 Abanyarwanda bafite inyota yo kongera kwinaga ibicu
 Ubufatanye bwa buri wese niwo muti

Ku itariki ya 6 Nyakanga 2003 nyuma y’urugendo rutoroshye nibwo abahungu b’Amavubi besheje umuhigo wo kujyana u Rwanda mu gikombe cy’Afurika mu 2004, maze ibyishimo n’umunezero bisakara mu gihugu hose.

Muri iyi nkuru sindi bugaruke kuri ibi byishimo bitagira uko bisa, sindi butinde kukuba iyi tike yaravuye mu menyo ya rubamba ndetse kandi sindi bugaruke ku buryo ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe maze u Rwanda rukongera rukagaragara ku ruhando mpuzamahanga. Ahubwo muri iyi nkuru ndagaruka ku kwibaza nti ese ibi byishimo bizagaruka ryari? Ibi kandi ntibiri bumbuze kongera kwibaza nti “Ese amasomo twigiye kuri aya mateka yaba yaramariye iki abanyarwanda?

Twibuke ko ibi bigwi byabaye mu myaka 10 gusa u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi.Icyo gihe nari nkiri muto ariko uko wabaga ungana kose wabaga uzi amazina nka “ Kabuhariwe-Jimmy Gatete”, “ Karekezi -Danger Man” cyangwa Ntaganda Elias umukoranabushake n’abandi nka “Patriot-Mafisango” nubwo ahenshi mu gihugu bitari byoroshye kubabona kuri televisiyo.

Ntabwo bisaba kuba warabyize mu ishuri cyangwa ngo ube uzi imibare myinshi kumva ko abakinnyi bahembwaga make ndetse n’ibikorwa remezo byari bike, ariko nanone ntagushidikanya ko umukinnyi wabaga yambaye ibendera ry’igihugu yarwanaga kugeza ku mwuka we wanyuma. Nunze murya ntuza (….) ubanza ariho ibijyanye no guhiganwa byasoreje manda maze abantu bakinjira mu bijyanye no gukina ndetse no gutera agapira.

Muri iyi nkuru kandi si ngiye gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo, ndetse sindi buvuge uwabiteje n’uzabikemura, kuko atari ubwa mbere bivuzweho, ahubwo ndakomoza kuri bimwe mubyirengagizwa nkana ndetse bikwiye gushyirirwaho umurongo uhamye watuma mu myaka iri imbere abanyarwanda bongera kwinaga ibicu.

Ishyaka, kudatsimburwa n’umuco w’umupira

Nta muntu utaziko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho, ni abatsinzi muri kamere yabo, banga guseba kandi bagashyigikirana kuva ku mukuru kugera ku muto. Muri 2004, wabonaga abakunzi ba ruhago bashyize hamwe kandi bakagaragaza gushyigikira umupira byimazeyo.

Gusa ishyaka ryo gukunda umupira ryagiye rigabanuka kubera gutegereza ibyishimo ariko amaso agahera mu kirere, nubwo bitabujije umupira kugenda utera imbere mu buryo bw’amafaranga, gusa imyaka igashira indi igataha dutegereje gusubira mu gikombe cy’Afurika. Ubu amaso yaheze mu kirere.

Ibi ariko ntibyabujije abakinnyi kugurwa menshi, guhembwa menshi, no gukorera za locale mu mahoteli akomeye ariko ugasanga rya shyaka, urukundo rwa ruhago, ishema ry’igihugu muri ruhago bigenda bigabanuka.

Gusa benshi bakunda kwibaza ari hagati y’abayobozi bawucungiraga hafi, abafana bawihebeye ndetse n’abakinnyi bawubamo n’akazi kabatunze “Ni bande bakuyemo akabo karenge mbere? gusa kugeza magingo aya benshi bawurimo ariko bibereye ahandi cyangwa mu bindi.

Benshi bibuka ko muri za 2010 amaradiyo yari asigaye abwira abafana gukunda umupira wabo, kujya ku bibuga n’ibindi.

Aho kwitana ba mwana, kurebana ikijisho no gutakaza ikizere, abantu bakwiye kwicara bakibaza icyabaye, bagashyiraho ingamba zihamye ndetse kandi bakiha intego z’igihe kirambye cyane ko bafite ibihugu bigiraho byaba ku mugabane w’Afurika n’ I Burayi.

Izimira ry’ikiragano cya 2004

Mu isi yose nta rwego na rumwe cyangwa uruganda rushobora gutera imbere rutarimo inararibonye. Mu Rwanda, ikiragano cya 2004 nibo dufite babashije kugera kure mu mateka ya ruhago ndetse bafitiwe ikizere n’abanyarwanda. Benshi muri bo Abanyarwanda babeheruka muri Tuniziya, abandi bashatse gutanga umusanzu wabo ntibashyigikirwa, bamwe ntibashaka kugira icyo bavuga ku mupira ndetse abandi iyo bibarenze bavugira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bihugu tuzi ku isi, mu makipe yashinze imizi mu mupira w’amaguru, usanga abantu batekerereza amakipe, abayagira inama mu buryo bwa tekiniki, ababategurira abana, ababakorera imishinga y’igihe kirekire ari abawukinnye ku rwego rwo hejuru ndetse kandi niyo abakiri bato bababona hafi yabo bibatera imbaraga kandi iyo bavuze barumvwa. Hari kandi n’ababa bafite amashyirahamwe y’abakanyujijeho abandi bagashinga amakipe y’abakiri bato. Aha naho twakwibaza ese abari mu mupira koko barawuzi, barawukunda se, ese abanyuze muri iyi 2004 twabubakiraho tukagera kure?

Umupira wubatswe ku musenyi

Ubwo twari tukiri abana nta mashuri ya siporo y’umwuga ryabagaho, ahubwo umupira wari umuco ndetse watembaga benshi mu maraso, benshi twari tuzi ibigo bikomeye nka nk’inyemeramihigo, College Imena, Gs Gahini, Gs Butare n’ibindi twibagiwe cyane ko twabimenyaga kubera umupira.

Ikindi kandi wasangaga abana batera agapira mu gihugu hose, aho benshi wasangaga bakinisha ibirenge cyangwa ikipe imwe yakuyemo imyenda yo hejuru , gusa bafite amayeri n’amacenga karemano. Muri iki gihe nubwo hari amakipe y’abana mu buryo bwa kinyamwuga, ariko usanga nta politiki yo kuzamura abana ihuriweho ishyirwamo imbaraga ndetse kandi uko imyaka igenda ishira indi igataha amwe agenda asenyuka ndetse andi akamara imyaka ari baringa nta mukinnyi arazamura.

Ikindi kandi iyo urebye uburyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ritanga amafaranga yo gufasha mu kuzamura abana buri gihe, usanga abantu bakwiye kwicara bakisuzuma ndetse bagakora imishinga y’igihe kirambye mu kubaka umusingi uhamye wa ruhago.

Gukinisha abenegihugu, byavuyemo iki ?

Hashize igihe kitari gito, amwe mu makipe ashyizeho gukinisha abanyarwanda gusa andi akaba atemerewe kurenza abanyamahanga batatu. Buri mpinduka zigira ingaruka zazo kandi zigasiga n’amasomo.

Muri iyi minsi iyo ubajije abantu batandukanye abakinnyi babakoze ku mutima, abenshi baza ni aba mbere ya 2010., Ikiragano cy’uyu munsi nta numwe wibukwa ndetse bishoboka ko bikomeje gutya bizagorana kugira usigara mu mitima ya benshi. Ikindi kandi bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye bakomera, abenshi usanga ari abagiye bakinana n’abakinnyi bakomeye bari baravuye hanze.Icyo gihe abanyarwanda bagendaga bakurira mu guhangana gukomeye ndetse nabo bagakomera. Ikibazo wenda hano si uko byatumye bamwe mu banyarwanda barebye umupira kera bacika ku bibuga ahubwo nuko niyo ubajije abawureba muri 2020 usanga bibuka abawukinnye mbere ya 2010.

Ikindi kandi ku isi yose ibihugu bikomeye mu mupira ntibyigeze bishyiraho imipaka ku bwenegihugu ahubwo byagiye bigerageza umukinnyi uje akaza akomeye bityo agafasha na wa mwana w’umwenegihugu bakinana. Mu Rwanda, Ibi kandi byagiye bituma abakinnyi badakomeza urwego rwabo, bityo n’ikipe y’igihugu ikagenda ihindagurika cyane ndetse no kwambara umwenda w’igihugu bigenda byoroha. Kuri ubu ntibitangaje kuba ikipe y’u Rwanda yakina imikino itanu itarabona igitego.
Kuri iyi ngingo, iki cyaba ari igihe cyiza ko abashinzwe umupira bakwiye gusuzuma niba koko gukinisha abenegihugu byaba byaratanze umusaruro, niba bigira uruhare mu kudindiza umupira n’ibindi. Gusa ariko nanone ntitwakwirengagiza ko imibare yo mu kibuga ariwo mucamanza mwiza.

Amafaranga, amafaranga, amafaranga……

Umuhanzi yararirimbye ati “amafaranga niyo adutunga, niyo aduteranya yo gatsindwa, kandi yo kabyara. Iyo ugenzuye ibibazo biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda usanga byose biterwa n’amafaranga ariko nanone ugasanga bizakemurwa n’amafaranga.

1. Uburyo abakinnyi basigaye babona amafaranga mu kubagura, uko bafatwa akenshi usanga bidahwanye n’ibyo batanga ndetse bamwe ugasanga bahise bata umutwe, bakishora mu ngeso mbi maze ibijyanye no gukina bigasubira inyuma atararenga n’umutaru.

2. Ubunyangamugayo buke kuri bamwe mu bayobozi b’amakipe, kutamenya umupira no kutawukunda bigenda bituma abayayobora badatekereza ikintu cyatunga ikipe mu gihe kirambye idateze amaso ku mafaranga yo ku kibuga gusa , aribyo bituma rimwe na rimwe amwe mu makipe ahora mu mazi abira n’ibizazane.

3. Gushora nabi no kutagira abajyanama bazi umupira nibyo bituma amwe mu makipe akoresha abakinnyi bavuye hanze azana benshi mu bakinnyi badashoboye ku buryo usanga rimwe na rimwe bicazwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda nabo batari ku rwego rushamaje.

4. Aya mahanya kandi niyo yazanyemo umwanda urimo amatiku, imisifurire mibi, ruswa kugambanirana, iraha, amarozi n’ibindi aho benshi mubakurikirana cyangwa baganira n’abakinnyi basanga umupira urimo izindi firimi nyinshi ndetse bituma n’abawukunda bagenda bacika ku bibuga. Kuri ubu hari abizera ko umupira utagikinirwa mu kibuga, ahubwo iminota myinshi itegurirwa inyuma y’ikibuga.

Perezida Kagame azaduhoza amarira… Ntihazwi umunsi n’isaha

Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku bijyanye n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye muri Kamena 2013, yavuze ko iyo arebye ibyo abakinnyi bakora akareba n’imyitwarire y’abayobozi babo, abona bakwiye kubireka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye. Umukuru w’igihugu kandi yagiye yumvikana agaragaza ko mu bibazo umupira wo mu Rwanda ufite hatarimo ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga, ahubwo utangwaho akayabo ariko umusaruro ugakomeza kuba ku rwego rwo hasi.

Nongeye gutekereza kuri iri jambo ubwo nabonaga umukuru w’igihugu mu mashusho ari gufana bikomeye ikipe y’igihugu ubwo U Rwanda rwatwaraga CECAFA muri 1999, nahise nibaza nti ibi bishoboka bite ko u Rwanda rufite umuyobozi ukunda umupira gutya ariko imyaka ikaba ishira indi igataha ruhago itaduha ibyishimo.

Ikindi kandi iyo tuvuze Perezida wa Repubulika, uba tuvuze ubushake bwa Politiki, tuba tuvuze abandi bayobozi nabo bagiye bakuramo akabo karenge ndetse dushimira n’abandi bawugumyemo kugera nubu amazina yabo tutari bugarukeho muri iyi nkuru.

Gusa ariko nanone umuntu yanatekereza ko habanje kwitabwaho izindi segiteri zikora ku buzima bw’abantu kurusha umupira nko kubaka amashuri, ubuhinzi, amavuriro nibindi bityo hakaba hari ikizere ko umupira nawe igihe nikigera uzarebwa izina ryiza.

Gusa benshi bemeza ko nubwo batazi umunsi n’igihe ariko icyizere cyose bagitegereje ku mukuru w’igihugu ku buryo bizeye ko umwe azongera akawuha umugisha maze byinshi bidasobanutse muri iyi ruhago bigasubira ku murongo.

Eric Birori
Uwahoze ari umunyamakuru mu binyamakuru bitandukanye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo