Imikino

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo n’urumuri rwa telefoni z’abafana bayo kuri uyu wa Kabiri. Musa Esenu yatsinze iki gitego kimwe rukumbi n’umutwe ku munota wa 10, ku mupira uteretse wabanje gukorwaho n’umutwe wa Nishimwe Blaise nyuma yo...

AS Kigali yatsinze Gasogi United mu mukino wa mbere wa Casa Mbungo (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Shaban Hussein Tchabalala mu gice cya kabiri cyafashije AS Kigali gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri. Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United ni yo yabonye uburyo bumwe bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, ariko Hassan Djibrinne atera...

Imbere y’umukunzi we, Neymar yaririmbiye abakinnyi ba PSG bishimira Igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain bakoze ibirori nyuma yo kwegukana Igikombe cya 10 cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1, aho baririmbiwe na mugenzi wabo Neymar wari waherekejwe n’umukunzi we. Paris Saint-Germain yatwaye Igikombe cya Ligue 1 ku wa Gatandatu nyuma yo kunganya na Lens igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Parc...

Rayon Sports yitoreje ku matara yakiriraho Bugesera FC, yiyemeje kuzuza Stade ya Kigali (Amafoto + Video)

Rayon Sports yakoreye imyitozo yayo ya nyuma ku matara ya Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, yitegura umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro izakiramo Bugesera FC ku wa Kabiri, tariki ya 26 Mata 2022, saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iyi myitozo yayobowe n’umutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yibanze ku guhererekanya umupira n’amwe mu...

AS Kigali yirukanye Abagande bayitozaga, iha akazi Casa Mbungo André

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’abatoza b’Abagande, Mike Hilary Mutebi na Jackson Mayanja wari umwungirije, kubera umusaruro muke, ibasimbuza Umunyarwanda Casa Mbungo André. AS Kigali yafashe iki cyemezo nyuma y’uko yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa Gatandatu, bituma itakaza umwanya wa kane muri Shampiyona....

Intare za APR FC zasuye Shangazi umaze igihe arwaye (Amafoto)

Abafana ba APR FC bibumbiye mu itsinda rya “Intare za APR FC” basuye mugenzi wabo Kanzayire Consolée “Shangazi” umaze igihe kirenga umwaka arwaye kanseri yo mu muhogo. Shangazi ntaheruka ku kibuga nk’umukunzi wa ruhago kubera ubu burwayi bwatumye na n’ubu akomeje kwivuza ndetse abaganga bakaba bakimufata ibizamini kugira ngo barebe niba ashobora...

MU MAFOTO 100: Kiyovu Sports yasubiriye Mukura VS, itangira kotsa igitutu APR FC

Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, yongera gutangira kotsa igitutu APR FC ya mbere ku rutonde. Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe n’Umunya-Uganda Muzamir Mutyaba ku munota wa 31 nyuma yo guherezwa...

Mu MAFOTO 300: Ibyishimo bisendereye by’Aba-Rayon nyuma yo gutsinda AS Kigali

Igitego cya Mael Dindjek ku munota wa 35, cyaraye gifashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona watanze ibyishimo ku bakunzi b’iyi kipe batari bake kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu. Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igeza amanota 41 ku mwanya wa gatatu w’urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona...

APR FC yatsinze Marines FC igitego cyihuse muri Shampiyona

Mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, APR FC yinjije igitego mu izamu rya Marines FC ku isegonda 40 gusa. Iki gitego cyabonetse hakiri cyinjijwe na Itangishaka Blaise n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Ndayishimiye Dieudonné wawuhinduye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na...

Musanze FC yisubije umwanya wa karindwi, Gicumbi FC ikomeza kugana habi (Amafoto)

Igitego cyinjijwe na Namanda Luke Wafula cyafashije Musanze FC gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0, yisubiza umwanya wa karindwi ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Muri uyu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane, ugahuza amakipe yombi yo mu Majyaruguru, Umunya-Kenya Namanda Wafula yatsindiye Musanze FC ku munota...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 2730