Imikino

Muvunyi na Gacinya mu bashyizwe mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports

Abantu barindwi bose bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports nibo batorewe kujya mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports kagomba gufatanya na Komite ya Rayon Sports. Kuri iki cyumweru , hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID 19 ndetse n’ikoranabuhanga aba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi y’Umuryango...

Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi 6

Akanama gashinzwe imyitwarire k’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA kahanishije Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ahanishwa kutagaragara kuri Stades imikino 4. Ibi bihano bikurikiye amagambo umuyobozi wa...

Gasogi United yongereye amasezerano umunya Liberiya Herron Berrian

Ikipe ya Gasogi United yatangiye kwiyubaka itegura umwaka w’imikino utaha,aho yahereye kuri umwe mu bakinnyi yari isanganywe ariwe Herron Berrian Scarla wari umaze umwaka muri Gasogi United FC akina hagati mu kibuga. Yongerewe imyaka ibiri akinira iyi kipe. Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangiye kwegera abakinnyi batandukanye harimo...

Ubuyobozi bwa Sadate, Skol, ibibazo bya Rayon Sports...Muvunyi na Ruhamyambuga babivuzeho (VIDEO)

Paul Muvunyi na Paul Ruhamyambuga bigeze kuyobora Rayon Sports mu bihe bitandukanye ndetse n’ubu bakaba ari ba Perezida b’icyubahiro b’iyi kipe bahamya ko bashyigikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports muri iki gihe ndetse ngo ubu bari gushaka uko bafatanya gushaka uko ibibazo iyi kipe ifite byakemuka vuba. Ibi bikubiye mu kiganiro cyihariye...

Gikundiro Forever yabaye iya mbere mu kwamagana ‘Fan Base’ yatumije komite nyobozi ya Rayon Sports

Fan Club ya Gikundiro Forever yabaye iya mbere mu kwamagana ubuyobozi bw’Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan base) bwatumije mu nama komite nyobozi y’iyi kipe ngo itange ibisobanuro ku ngingo zirebana n’imibereho y’ikipe. Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse ibaruwa itumiza...

Biravugwa: Icyo FERWAFA izagenderaho ifata icyemezo cyo gusoza Shampiyona

Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika , CAF ryandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda babasaba kubabwira aho amarushanwa itegura ageze ndetse n’icyo bateganya gukora ngo asozwe, ngo icyo FERWAFA izagenderaho mu gufata icyemezo kizaturuka ku byemezo bya Guverinoma. Tariki 28 Mata 2020 nibwo CAF yari yandikiye...

Fan Base ya Rayon Sports nayo yamaganye inkunga yatanzwe na Skol

Photo : Mike Runigababisha ukuriye Fan base ya Rayon Sports Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base) ryanenze igikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol cyo gutanga inkunga ku bakinnyi b’iyi kipe bitamenyeshejwe ubuyobozi bwayo, risaba komite ya Rayon Sports gusaba ibisobanuro uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Kuri...

Fan Clubs za Rayon Sports zatangiye kwamagana inkunga ya Skol

Nyuma y’uko uruganda rwa Skol rutanze inkunga ku bakinnyi bamwe ba Rayon Sports bitamenyeshejwe abayobozi b’iyi kipe, kuri ubu fan Clubs za Rayon Sports zatangiye kwandika zamagana iki gikorwa cyakozwe n’uru ruganda, icyo bo bita agasuzuguro ku muryango mugari wa Rayon Sports. Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bamwe mu bakinnyi ba Rayon...

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports banze inkunga ya Skol

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwanga inkunga ya Skol iri kugenera abakinnyi b’iyi kipe nyamara bitazwi n’ubuyobozi bwayo. Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL...

KNC yerekanye uko amakipe yacuruza nyuma ya Covid-19 bikayafasha gukira (VIDEO)

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) gikomeje kugira ingaruka nyinshi ku bukungu kugeza no kubw’amakipe, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United asanga ishingwa rya Rwanda Premier League ryafasha amakipe kwigenga no gucuruza cyane kurushaho. KNC avuga ko iki gitekerezo yari agisanganywe ariko ngo amaze kubona uburyo...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1880