VISA igiye gushyira hanze ‘Lunettes’ zifte ubushobozi bwo kwishyura

Tom Mansfield ushinzwe ‘Marketing’ muri Visa yerekana uburyo bushya bwo kwishyura bashaka gushyira hanze

Kompanyi ya Visa ikora amakarita y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kwishyura ibicuruzwa irateganya gushyira hanze amadarubindi (Lunettes) nayo azajya aba afite ubushobozi nk’ubw’amakarita asanzwe akoreshwa.

‘Lunettes’ zifite ubushobozi nk’ubu zerekanywe bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017 muri ‘South by Southwest Festival’ iri kubera muri Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izerekanywe muri iri serukiramuco zari izo kugaragaza ubushobozi izi ‘Lunettes’ zifite. Visa yagiye iha abantu bari bitabiriye iri serukiramuco ‘Lunettes’ bashyiragaho amadorali 50 , ubundi bakayaguramo ibicuruzwa. CNBC itangaza ko ubu bwoko bwa ‘Lunettes’ bwanerekanywe mu marushanwa y’ikoranabuhanga ari kubera muri Australia.

Izi ‘Lunettes’ zizaba zifite ka ‘chip’ gateye ku ruhande. Umuntu uzajya uba azambaye ashaka kwishyura, azajya azikuramo, akoze ku cyuma cyabugenewe cya Visa kiri hafi aho, hanyuma abashe kwishyura igicuruzwa ashaka.

Uzajya aba yambaye aya madarubindi, azajya ayakoza ku cyuma cyabugenewe, yishyure ibyo ashaka kugura

Chris Curtain ushinzwe iyamamazabikorwa no guhanga udushya muri Visa yatangarije CNBC ko ibi babikoze kugira ngo buri muntu aho azajya aba ari , ajye abasha kwishyura mu buryo bumworoheye.

Yavuze ko ikintu icyo aricyo cyose umuntu yakoresha yishyura kugeza no ku mpeta , bazareba uko bagihindura uburyo bushya bwo kwishyura. Ibindi bikoresho Visa iteganya guhinduramo uburyo bwo kwishyura harimo imfunguzo, telefone n’ibindi nkuko urubuga rwa CNBC rwabitangaje mu nkuru igira iti ‘Visa is floating the idea of paying for stuff with your sunglasses’.

Nubwo izi ‘Lunettes’ zitarashyirwa ku isoko, Chris Curtain yongeyeho ko Visa iri mu igerageza ry’ubu buryo ngo irebe ko abantu benshi babusaba kubukoresha (demand in the general public). Ikindi ngo kompanyi ya Visa iri gukora, ni ugushaka amakuru mu mabanki n’izindi sosiyeti zikomeye ngo bamenye niba bakwemera gutera inkunga iki gicuruzwa cyabo gishya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo