Ushobora kuzajya ukoresha WhatsApp nta telefoni

Bwa mbere, WhatsApp iri kugerageza uburyo buzatuma abantu bayikoresha nubwo baba badafite telephone zabo.

Ubusanzwe, WhatsApp igomba kuba iri kuri telephone yawe. Uburyo bundi bwo kuyikoresha kuri mudasobwa busaba ko ibanza guhuzwa na telephone kuri internet ngo yakire ubutumwa.

Ariko uburyo bushya buzatuma abayikoresha bohereza bakanakira ubutumwa "nubwo telephone yawe yaba yazimye".

WhatsApp yatangaje kandi ko kugeza ku bikoresho (devices) bine(4) - nka mudasobwa yawe na tablets - bishobora gukoreshwa byose icya rimwe, cyangwa kimwe kimwe mu gihe telephone yawe yazimye.

Mu gutangira, ubu buryo bushya buzageragezwa ku "itsinda rito ry’abakoresha WhatsApp", kugira ngo babunoze mbere y’uko bugera kuri buri wese ubishaka.

Izindi mbuga zo kohererezanya ubutumwa nyinshi zo zisanzwe zifite ubu buryo, zirimo na mukeba wayo Signal, nubwo isaba ko telephone ibanza kwinjira (signup).

Ubu buryo bumaze igihe busabwa n’abakoresha WhatsApp - bivugwa ko ubu bagera kuri miliyari ebyiri.

"Kongera gutekereza"

Mu butumwa butangaza iki gikorwa, ba injeniyeri ba Facebook bavuze ko izi mpinduka zari zikeneye "kongera gutekereza" kuri design ya software ya WhatsApp.

Ibyo ni uko WhatsApp ikoreshwa ubu "ikoresha app ya telephone zigezweho nk’igikoresho cyayo cy’ibanze, bigatuma telephone aricyo gikoresho cyonyine kibasha kwakira no koherereza ikindi ubutumwa cyangwa guhamagara", nk’uko iyi kompanyi ibivuga.

WhatsApp Web n’izindi apps zitari kuri telephone zakoresha WhatsAp "nk’indorerwamo" y’ibibera kuri telephone.

Ariko ubu buryo bugira ibibazo ababukoresha bamenyereye, nk’uburyo WhatsApp Web ikunda kwivanaho ku murongo kenshi.

Facebook ivuga ko "Uburyo bushya bwa WhatsApp bukoresha ibikoresho byinshi buzakemura icyo kibazo, kandi bitagisaba smartphone ngo ibe ari yo shingiro ryabyo, ndetse ubutumwa n’amakuru bigakomeza kurindwa no kuba bwite".

Ku ruhande rwa tekinike, igisubizo cyari uguha buri gikoresho "urufunguzo rwacyo", WhatsApp ikamenya buri rufunguzo na rwa konti y’umuntu runaka uyikoresha.

Ibyo bivuze ko idakeneye kubika ubutumwa bwose kuri ’server’ zayo, ibintu bishobora kuganisha ku mpungenge zo kwinjirirwa kw’abayikoresha.

Jake Moore, inzobere mu yo muri kompanyi Eset ya anti-virus, ivuga ko uko umutekano waba ucunzwe kose, kubasha kugeza ubutumwa ku bikoresho byinshi bizakomeza gutera impungenge.

Ati: "Abagizi ba nabi n’abashaka kurunguruka iby’abandi ubu bazaba bashbora gukoresha ubu buryo bushya bagerageza guhuza WhatsApp n’ibindi bikoresho kugira ngo bagere ku butumwa bwite bw’abandi bantu."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo