USA: Indege ya Boeing 737 yaranyereye igwa mu ruzi

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2019, Indege itwara abagenzi yanyereye ku nzira yayo mu ntara ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igwa mu ruzi mu gihe yagwaga ku kibuga cy’indege mu mvura nyinshi yarimo umuyaga n’inkuba.

Mu bantu 143 iyo ndege yari itwaye nta wa komeretse cyane nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Iyo ndege ni iya kompanyi Miami Air International. Yari ivuye i Guantanamo Bay mu muri Cuba igiye ku kigo cya gisirikare kiri muri Jacksonville muri iyo Ntara ya Florida.

Abari muri yo bavuga ko yikubise hasi cyane igeze hasi mu gihe cy’iyo mvura, ihita inyerera igwa mu ruzi St John ruri hafi aho.

Abagenzi bagera kuri 20 nibo bari kuvurwa ibikomere bidakomeye.

Umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege, Cheryl Bormann, yabwiye televiziyo CNN ko byari ibintu biteye ubwoba cyane ubwo iyo ndege yanyereraga.

Cheryl yagize ati " Iyo ndege yikubise hasi ihita ikomeza kugenda. Byagaragarafa ko Pilote yagize ikibazo cyo kuyihagarika kuko yakomezaga yidunda".

"Twari mu mazi. Ntitwashobora kumenya iyo turi, nimba ari mu mazi cyangwa mu kiyaga!"

Cheryl yavuze ko yumvise ahagenewe gushyirwa amavuta y’indege (benzine) hangirika, imeneka muri ayo mazi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo