Umu-hacker yasubije miliyoni $260 mu yo yibye

Uwinjira mu mabanga yo kuri mudasobwa (hacker) uvugwa ko ari we uri inyuma ya bumwe mu bujura bw’amafaranga menshi cyane yo mu ikoranabuhanga (cryptocurrency) bubayeho kugeza ubu, yasubije hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo yari yibye by’agaciro ka miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika.

Ku wa kabiri, kompanyi Poly Network yibwe, yanditse ibaruwa kuri Twitter, isaba uwo mu-hacker kuvugana na yo mu "gushaka umuti w’ikibazo".

Uwo mu-hacker nyuma yatangaje ubutumwa asezeranya gusubiza ayo mafaranga, avuga ko "adashishikajwe cyane n’amafaranga".

Ku wa gatatu, kompanyi Poly Network yavuze ko yasubijwe miliyoni 260 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 259 mu mafaranga y’u Rwanda).

Iyo kompanyi, igizwe n’urubuga rwa ’blockchain’ rutuma abarukoresha bahinduranya amafaranga atandukanye yo mu ikoranabuhanga, yanditse kuri Twitter ko yasubijwe ’cryptocurrencies’ eshatu, zirimo Ethereum ya miliyoni $3.3, Binance Smart Chain (BSC) ya miliyoni $256 na Polygon ifite agaciro ka miliyoni $1.

Yose hamwe, Ethereum y’agaciro ka miliyoni $269 na Polygon ifite agaciro ka miliyoni $84, ni yo iyo ikompanyi itaragaruza.

’Blockchain’ yagereranywa n’igitabo cyangwa urubuga rukusanyirizwamo amakuru y’ubucuruzi bwose bukozwe mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga rya cryptocurrency, nka Bitcoin.

Icyo gitabo gihabwa abakoresha uwo murongo bose kugira ngo bagenzure ubucuruzi bushya bwose mu gihe bubayeho, aho kugira ngo kibe kibitswe n’urwego rumwe runaka rw’ubugenzuzi.

Inenge muri ’software’

Uwo mu-hacker yatangaje amapaji atatu y’ibibazo n’ibisubizo kuri imwe muri ’blockchains’, ahanini akubiyemo ikiganiro aho we yibaza akanisubiza, nkuko bivugwa na Tom Robinson, umwe mu bashinze kompanyi Elliptic y’i London isesengura ibijyanye na ’blockchain’ n’imikorere yayo.

Uwo mu-hacker yavuze ko buri gihe yateganyaga gusubiza ayo mafaranga, avuga ko yakoze ubwo bujura kugira ngo agaragaze inenge (ibibazo) ziri muri ’software’ (logiciel) ya kompanyi Poly Network.

Mu butumwa bukubiye muri ’blockchain’ ya Ethereum, uwo mu-hacker yagize ati:

"Ndabizi ko bibabaza iyo abantu bagabweho ibitero byo kuri mudasobwa, ariko se ntibakwiye kugira isomo bakura muri ibyo bitero?"

Yavuze ko yamaze ijoro ryose ashakisha ahari urwaho rwo kwinjiriramo.

Yavuze ko yari ahangayikishijwe nuko kompanyi Poly Network yari gusana urwo rwaho bucece itagize uwo ibimenyesha, ko rero yahisemo gufata za miliyoni z’amadolari yo muri cryptocurrency nk’uburyo bwo kugaragaza icyo kibazo gihari.

Ariko uyu mu-hacker - bitaramenyekana niba ari umugabo cyangwa umugore - yashimangiye ko atashakaga gutuma "abakoresha amafaranga yo mu ikoranabuhanga bata umutwe bya nyabyo", ko ari yo mpamvu yatwaye gusa "ibiceri by’ingenzi", akareka igiceri cya Dogecoin.

Bwana Robinson, usanzwe agira inama za leta n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ku bijyanye n’ibyaha bikorerwa mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga, yabwiye BBC ati:

"Byashoboka ko [umu-hacker] yashakaga kwiba gusa no gutwara iyo mitungo, cyangwa akaba ari umu-hacker w’umutima mwiza [white hat hacker] washakaga kugaragaza ikibazo gihari, ngo afashe Poly Network gukaza ubwirinzi bwayo ngo burusheho kubamo umutekano".

Yongeyeho ko ubwoko bw’ikoranabuhanga rya ’blockchain’ butuma bigorana ko abagizi ba nabi bo mu ikoranahunga bashobora kungukira mu mafaranga bibye, kubera ko buri muntu wese ashobora kubona amafaranga arimo kwimurwa kuri uwo murongo ajyanwa mu mifuka y’aba-hackers.

Bwana Robinson ati: "Ndimo kwibaza niba uyu mu-hacker yaribye amafaranga, akabona ukuntu birimo kuvugwaho cyane kandi byahagurukiwe, akabona ko aho yayajyana hose bazaba bamubona, agahitamo kuyasubiza".

Isesengura rya Joe Tidy, Umunyamakuru wa BBC ku ikoranabuhanga

Nyuma y’amasaha 24 y’umutima uhagaze mu bakoresha amafaranga yo mu ikoranabuhanga, bisa nkaho umu-hacker ashaka gusubiza amafaranga yose cyangwa hafi ya yose yibye.

Nkuko uyu mugizi wa nabi yabyanditse ku rubuga rwa internet, yagize ati: "Akakabaro ni ak’igihe gito, ariko kazahora kibukwa".

Ibivugwa ko hari hagamijwe gusa guhatira Poly Network gucyemura inenge mu buryo bw’umutekano wayo, birimo kudashirwa amakenga.

Kubera iki byaba ngombwa gushotorana no kwigamba kuri internet, niba koko hari hagamijwe ikintu cy’umutima mwiza?

Hari bamwe bavuga ko uwo mu-hacker yari asumbirijwe, kuko kompanyi imwe y’umutekano wo ku ikoranabuhanga ivuga ko yari hafi gutahura umwirondoro wa nyawo w’ucyekwa.

Byashoboka ko umu-hacker yamize ibimuhagama agashya ubwoba, nuko agasubiza amafaranga.

Uko bimeze kose, nta gushidikanya ko abategetsi bazakomeza gukorana umuhate ngo bamutahure.

Ariko, ibi ahanini bigaragaza ukuntu aba-hackers bashobora kugira imbaraga nyinshi, n’ukuntu urwego rw’amafaranga yo mu ikoranabunga - rutagenzurwa kandi rwegereye abarukoresha - nta mbaraga rufite igihe umuntu ashobora kunyereza akayabo k’amafaranga rurebera.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo