Uko ’app’ ya FBI yashutse abacyekwaho ubugizibwanabi bagafatwa

Abantu barenga 800 bacyekwaho kuba abagizibanabi batawe muri yombi nyuma yo gushukwa bagakoresha ’app’ y’itumanaho ryiyorobetse (encrypted communication) ry’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu (FBI).

Iyi ’opération’, yacuzwe n’igihugu cya Australia na FBI, yakoresheje gutanga mu ibanga ’app’ yitwa ANOM ikwirakwizwa mu bacyekwaho kuba abagizibanabi, bituma polisi igenzura ibiganiro byabo bo batabizi.

Yatumye hafungwa abantu mu bihugu 18.

Barimo abacyekwaho gukorana n’imitwe y’aba ’mafia’ ndetse n’amatsinda y’ubugizibwanabi bwinshi butegurwa n’abakomeye.

Australia ivuga ko yataye muri yombi abantu 224 muri icyo gikorwa, ndetse iburizamo ibikorwa 20 biteje "inkeke zo kwica", bituma ishobora kurokora "umubare munini w’inzirakarengane zari zishungereye".

Minisitiri w’intebe wa Australia Scott Morrison yavuze ko icyo ari igikorwa cy’"impinduka".

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati: "Cyashegeshe bikomeye ubugizibwanabi butegurwa - atari gusa muri iki gihugu, ahubwo bizagira ingaruka no ku bugizibwanabi butegurwa bwo mu bice bitandukanye byo ku isi".

Europol, polisi y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), yavuze ko iki gikorwa yise Trojan Shield/Greenlight ari cyo "’cya mbere gikomeye cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko kigabwe ku itumanaho ryiyorobetse".

ANOM yakoze gute?

FBI yatangiye gukoresha umurongo wayo bwite w’itumanaho rya ’app’ yiyorobetse yitwa ANOM, nuko mu ibanga ikwirakwiza mu bacyekwaho gukora ubugizibwanabi telefone zifiteho iyo ’app’, ibinyujije kuri ba maneko bayo.

Hari nyuma yuko inzego zishinzwe umutekano zishenye serivisi ebyiri z’itumanaho ryiyorobetse, bituma abo bagana ku isoko gushakisha izindi telefone zitekanye.

Mbere, izo telefone zakoreshejwe n’abafatwa nk’abakuru muri bo, bituma na bagenzi babo bandi bagira icyizere cyo gukoresha urwo rubuga.

Muri Australia, Hakan Ayik wahunze ucyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, yagize uruhare rukomeye muri icyo gikorwa nyuma yuko, atabizi, ashishikarije bagenzi be gukoresha iyo ’app’ amaze guhabwa telefone n’abapolisi biyoberanyije, nkuko polisi yabivuze.

Polisi yasobanuye iti: "Byasabaga kumenya umugiziwanabi kugira ngo ugere kuri imwe muri izi telefone bakoresha. Izi telefone ntizashoboraga ’gusona’ cyangwa kohereza ubutumwa bwa ’email.

Mu byafashwe harimo za moto n’amafaranga

"Washoboraga gutumanaho n’umuntu ari uko gusa uri ku rubuga rumwe na we".

Zose hamwe, telefone 12.000 zikoresha ubwo bwoko bw’itumanaho ryiyorobetse zakoreshejwe n’amatsinda arenga 300 y’abacyekwaho kuba abagizibanabi yo mu bihugu birenga 100.

Ni iki abategetsi bavumbuye?

Abashinzwe umutekano bashoboye gusoma ubutumwa bubarirwa muri za miliyoni muri "icyo gihe bwoherejwemo" buvuga ku gucura imigambi y’ubwicanyi, gahunda ngari zo kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge ndetse n’indi migambi.

Umukuru wa polisi ya Australia Reece Kershaw yagize ati: "Icyo bavugaho gusa ni ibiyobyabwenge, urugomo, kwicana hagati yabo, abantu b’inzirakarengane bagiye kwicwa, ibintu byinshi".

Umupolisi mukuru Kershaw yavuze ko muri Australia polisi yashoboye kuburizamo ibikorwa by’ibiyobyabwenge ndetse iburizamo ibikorwa byo kurasa byashoboraga guhitana imbaga y’abantu.

Bose hamwe, abantu 224 batawe muri yombi muri icyo gihugu.

Polisi ya Australia yavuze ko yanafashe toni eshatu (3.000kg) z’ibiyobyabwenge na miliyoni 45 z’amadolari ya Australia (arenga miliyari 34 y’u Rwanda) yafashwe ’cash’.

Yanavuze ko yaburijemo ibikorwa 20 biteje "inkeke zo kwica", bituma ishobora kurokora "umubare munini w’inzirakarengane zari zishungereye".

Abategetsi bavuze ko iyo opération’ yabo, bise ’Operation Ironside’, ari cyo gikorwa cya mbere kinini cya polisi yo muri icyo gihugu, cyakozwe n’abapolisi 4.000

Ku isi abapolisi bagera ku 9.000 ni bo bakigizemo uruhare.

Calvin Shivers wo mu bugenzacyaha bwa FBI, yavuze ko icyo gikorwa "cyahinduye ibintu ku bagizibanabi".

Umupolisi mukuru Kershaw yagize ati: "Gusenya itumanaho ryabo byabaye igice cy’ingenzi cy’ukuntu twashoboye gushegesha ubugizibwanabi buteguwe".

Yavuze ko kugera kuri iyo ’app’ byatumye abapolisi bagira "akantu k’isumbwe batigeze na rimwe bagira mbere".

Inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ntabwo zatangaje amazina y’abafashwe.

Polisi ya New Zealand yavuze ko abantu 35 batawe muri yombi muri icyo gihugu, ndetse hafatwa n’umutungo w’agaciro kagera hafi kuri miliyoni 3.7 z’amadolari ya New Zealand (arenga miliyari 2.6 y’u Rwanda).

Umupolisi Greg Williams ukuriye ishami ryo muri icyo gihugu rirwanya ubugizibwanabi bwateguwe yagize ati:

"Dufata ko irangira ry’ibi bikorwa rizagira ingaruka ikomeye ku bugizibwanabi buteguwe muri New Zealand".

I Burayi, Jean-Philippe Lecouffe wungirije umukuru wa polisi y’umuryango w’Uburmwe bw’Uburayi Europol, yavuze ko icyo gikorwa cyatanze "umusaruro udasanzwe".

Europol ntabwo yavuze abafunzwe muri buri gihugu, ariko abategetsi bo mu bihugu biyigize bavuze ko barimo abantu 70 bafunzwe muri Sweden (Suède) na 49 mu Buholandi, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Linda Staaf, ukuriye ubutasi muri polisi ya Sweden, yavuze ko icyo gikorwa cyaburijemo ubwicanyi 10, nkuko Reuters ibitangaza.

Kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko FBI itangaza ayandi makuru kuri icyo gikorwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo