Uganda: Imbuga nkoranyambaga ’zafunzwe’

Ubutegetsi muri Uganda bwategetse abatanga servisi za internet gufunga imbuga nkoranyambaga zose na apps zo kohererezanya ubutumwa nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Umwe mu banyamakuru ba BBC i Kampala avuga ko nyuma yo kubura uko agera ku mbuga nkoranyambaga, ubu ari kuzigeraho akoresheje internet yihariye ya VPN.

Ikigo cya MTN Uganda cyasubije kuri Twitter bamwe mu bafatabuguzi bacyo gisaba imbabazi ku kuba batari kugera ku mbuga nkoranyambaga, kivuga ko ari "ku mpamvu zirenze ubushobozi bwacu".

Reuters ivuga ko yabonye ibaruwa y’ikigo cya leta kigenzura itumanaho isaba kompanyi zitanga izo serivisi gufunga imiyoboro yose y’imbuga nkoranyambaga kugeza bahawe andi mabwiriza.

Amatora ya perezida wa Uganda ateganyijwe kuwa kane w’iki cyumweru, aho abakandida 10 bahatanira uwo mwanya.

Muri Uganda, abantu batandukanye bakomeje kwinubira ko batari kubasha gukoresha neza Facebook, WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Reuters ivuga ko umuvugizi wa komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda n’umuvugizi wa leta, batigeze bitaba telephone ngo bagire icyo batangaza kuri iyo baruwa.

Mu gihe minisitiri w’itumanaho Judith Nabakooba we yavuze ko adashoboye kugira icyo abivugaho ubu.

Kuwa mbere, Facebook yafunze konti zimwe z’abantu ivuga ko bafite aho bahuriye na leta bakoresha konti zitari zo cyangwa zisa n’izisubiyemo mu kugira ibyo batangaza ku matora agiye kuba.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo