Ubutasi bwa China burimo kugambirira Biden ku kigero ’kirenze’

Ba maneko b’Ubushinwa bongereye umuhate wabo wo kwinjirira ubutegetsi bugiye kujyaho muri Amerika bwa Perezida watowe Joe Biden, nkuko byavuzwe n’umutegetsi wo mu butasi bw’Amerika.

William Evanina, wo mu biro by’umukuru w’ubutasi bw’Amerika, yavuze ko Abashinwa barimo no kwibanda ku bantu bari hafi y’itsinda Bwana Biden azafatanya naryo ku butegetsi bwe.

Bwana Evanina yavuze ko bifatwa ko ari igikorwa cyo gushaka kugena imikorere y’ubutegetsi bushya kiri ku rwego "rurenze".

Mu yandi makuru, umutegetsi wo mu biro by’ubutabera by’Amerika yavuze ko abarenga 1,000 bacyekwa kuba ari ba maneko b’Ubushinwa bahunze bava muri Amerika.

Bwana Evanina ukuriye ishami ryo kuburizamo ubutasi (counter-intelligence/contre-espionnage), yabivuze ku wa gatatu mu kiganiro cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure cyabereye mu kigo cy’ubushakashatsi cya Aspen Institute.

Yavuze ko Ubushinwa bumaze igihe bugerageza kwivanga mu muhate w’Amerika wo gukora urukingo rwa coronavirus ndetse no mu matora ya perezida aherutse kuba.

Yakomeje agira ati "Twanabonye ukwiyongera, kwari guteganyijwe kandi twari twiteze, k’uko Ubushinwa ubu buha undi murongo ibikorwa byabwo byo gushaka kugena ibintu [ibiva mu matora] bukabyerekeza ku butegetsi bushya [bwa Biden]".

Ati: "Rero aho ni ahantu tugiye gukomeza kugenzura cyane tugatuma ubutegetsi bushya busobanukirwa n’uko gushaka kugena ibintu, uko bikorwa, uko bimeze n’uko wabimenya igihe uhuye nabyo".

Ntacyo Ubushinwa bwari bwatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya bivugwa n’ubutasi bw’Amerika.

Mu kwiyamamariza kuba perezida, Bwana Biden na Perezida Donald Trump bagiye bashinjanya bikomeye ko buri umwe akoreshwa n’Ubushinwa.

Bwana Trump yibanze ku masezerano y’ubucuruzi Hunter Biden, umuhungu wa mucyeba we, yagiriye mu Bushinwa, mu gihe Bwana Biden we yavuze kuri konti Bwana Trump afite muri banki yo mu Bushinwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo