Uburusiya :Indege yaguye igitaraganya ifatwa n’inkongi, 41 barapfa

Abantu 41 baraye bapfiriye mu ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari imaze kugwa igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow ku murwa mukuru w’Uburusiya.

Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yarimo abagenzi basohoka vuba vuba mu ndege ya kompanyi ya Aeroflot irimo ishya.

Mu bapfiriye muri iyi ndege, harimo abana n’abakozi bo mu ndege nkuko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Interfax bya leta y’Uburusiya.

Yelena Markovskaya, uri mu itsinda riri gukora iperereza ku cyabiteye, yavuze ko indege yarimo abantui 73, muri bo abagenzi 33 barokotse abakozi b’indege bane nabo bararokoka. Abantu batanu bari mu bitaro.

Abarokotse bavuga ko iyo ndege yakubiswe n’inkuba, ariko Aeroflot, kompanyi y’igihugu, yatangaje ko iyi ndege hashize akanya ihagurutse byabaye ngombwa ko igaruka ku kibuga kubera ibibazo bya tekiniki yagize, bitatangajwe.

Iyi mpanuka yatumye indege zari zigiye kugwa kuri iki kibuga zoherezwa ku bindi bibuga by’indege.

Byagenze bite?

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet-100, yari yerekeje mu wundi mujyi wo mu Burusiya, abayitwaye bagaragaje ko igize ikibazo hashize umwanya muto ihagurutse.

Nyuma y’iminota 30 ihagurutse yahise igaruka ku kibuga by’igitaraganya, imaze kugera hasi moteri zayo zifatwa n’inkongi nkuko itangazo rya Aeroflot ribivuga.

Abakozi b’iyi ndege bagerageje gusohora abagenzi vuba vuba mu gihe cy’amasegonda 55.

Bose ntibashoboye gusohoka, iyi kompanyi yasohoye urutonde rw’abantu barokotse iyi nkongi ivuga ko ikomeza gutanga amakuru mashya aboneka.

Ibiro ntaramakuru Interfax bisubiramo amagambo y’uwabihaye amakuru ariko bitatangaje izina, avuga ko iyi ndege yafashwe n’inkongi nyuma yo kugwa nabi yihonze hasi. Ko inkongi itahereye mu kirere nkuko byari byavuzwe mbere.

Ibinyamakuru bindi mu Burusiya nabyo bivuga ko iyi ndege itabashije kugwa neza.

Umuyobozi w’agace ka Murmansk aho iyi ndege yaguye, yatangaje ko imiryango y’ababuze ababo n’abarwaje ababo kubera ibi byabaye iza guhabwa ubufasha bw’amafaranga.

Bamwe mu bari muri iyi ndege batanze ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga z’uburyo barokotse.

Mikhail Savchenko, umwe muri bo, yatangaje ko yabashije "gusimbuka akava muri iyi ndege" igifatwa n’inkongi iri mu muhanda wayo.

Patrick Horlacher wari ku kibuga cy’indege agiye gufata indi ndege, yabwiye BBC ko "biteye ubwoba" kubona ibyabaye.Ubu hatangijwe iperereza ku cyateye ibyabaye kuri iyi ndege.Naho mu karere ka Murmansk yabereyemo batangije icyunamo cy’iminsi itatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo