U Rwanda rugiye gushyira ku isoko Telefone zakorewe mu Rwanda

Ministiri w’Ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya INGABIRE Paula, yizeza ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’u kwa Kamena 2019, u Rwanda ruzashyira ku isoko telefone zigezweho zikorerwa mu Rwanda.

Ministiri INGABIRE Paula avuga ko hashyizweho ingamba kugirango ibikoresho by’itumanaho nk’iminara na telefoni zigezweho bikomeze kwegerezwa abaturage kandi bakoroherezwa kuzishyura.

Ubwo yavugaga kuri izi telefone, Minisitiri Ingabire agira ati " Telefone za ’Made in Rwanda’ ni nka smartphones zisanzwe itandukaniro ryazo nuko twagiye tureba serivisi zigenda zitangwa nabafatanyabikorwa batandukanye."

" Twagiye tubyerekana mu buvuzi mu burezi mu buhinzi za smart nkunganire noneho icyo turimo dukorana nuyu mushoramari uzazana izi telephone za made in Rwanda ni ukugira ngo iyo telefone izajye iza ifite izo serivisi zose ziri muri iyo telefone byorohere umuturage wayiguze abashe koroherezwa kugira ngo akoreshe izo serivisi yifashishije iyo smart phone."

Yongeraho ati " Uyu munsi urebye ibiciro bya smart phone ntabwo byoroha ngo umuturage yishyure iyo icyo giciro icyarimwe kugira ngo ayibone.Ariko arinabyo twagiye tubagaragariza tubashije gushyiraho ingamba ziborohereza kwishyura izo telefone mu mezi 12 cyangwa 24 bifasha korohereza abaturage kugira ngo babashe gutunga smart phone zibafasha mu mibereho yabo no mu iterambere."

Kugeza ubu umubare w’abari n’abategaruguri mu Rwanda bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga (DIGITAL LITERACY) uri ku kigereranyo cya 16%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ernesto

    Ariko ibinyoma byo mu Rwanda bizageza hé koko? Ngo umushiramari azazana smartphone za made in Rwanda ? Niba ari made in Rwanda se kdi azazizana azivana he? Ndumva bigiye kuba nka za midoka za Volkswagen ngo zikorerwa mu Rwanda da. Cg ngo icyogajuru cy’u Rwanda kdi ari abagitanze ku bihugu byinshi n’u Rwanda rurimo? Mbegaaaaa

    - 18/03/2019 - 23:10
Tanga Igitekerezo