Sobanukirwa CGI, ikoranabuhanga rifasha kongera ibidasanzwe muri Filime

Ha mbere abakora Filime (Filmmakers ) bifashishaga uburyo busa no kwirwanaho bwo gukoresha amarangi, amafoto arimo ubuhanga,…kugira ngo babashe gukora ikintu kidasanzwe kigomba kugaragara muri Filime cyangwa se andi makabyankuru cyangwa se ibisa nibitangaza bidasanzwe(Special effects).

Kuri ubu hasigaye hifashishwa uburyo bwitwa CGI (Computer Generated Imagery).

CGI ni ikoranabuhanga ryifashishwa muri filime aho hakoreshejwe mudasobwa amashusho ashobora gufatwa agahindurwa uko hifuzwa hagamijwe kurema filime uko yanditswe kabone n’ubwo ibyari byanditswe bitakinwa mu buryo bwa nyabwo cyangwa kongeramo ibiremwa bidasanzwe.

Amashusho afatirwa ku gitambaro cy’icyatsi cyangwa ubururu, nyuma mu kuyatunganya icyo gitambaro kigasimbuzwa ahantu cyangwa ikintu bashakaga gushyiraho bandika filime.

Filime nka Avatar, Avengers, Spiderman, Superman, Life of Pi,… ni zimwe muri filime zigaragaramo ibintu bidasanzwe bidashoboka gukorwa mu buzima busanzwe bityo hakifashishwa iri koranabuhanga mu guhindura amashusho uko yifuzwa hongerwamo ibirungo bizwi nka Special Effects.

Gerald Fisher , inzobere mu bya Sinema ndetse akaba abyigisha avuga ko kugeza ubu abantu badahita babasha kubona ko muri Filime hakoreshejwe CGI. Fisher avuga ko gukoresha CGI bifasha cyane mu kunoza inkuru, gushyiramo amarangamutima ku buryo bwimbitse ku buryo byorohera ureba kubasha kubona ko ibyo bintu ari ibya nyabyo koko.

Mu gukoresha CGI abatunganya Filime bategura neza ‘Graphics’ bifashishije mudasobwa ubundi bakazazongera muri filime nyuma y’uko amafoto afatiwe kuri bya bitambaro twavuze haruguru. Mu kubikora bita cyane ku rumuri, amabara ,…kugira ngo bizongerwemo bisa neza kandi ntibigaragare nkaho ari ‘Cartoon’ (animation look real and not cartoonish).

Ikinyamakuru Greenlightpix cyatangaje ko Filime ya mbere yakoreshejwemo CGI ari "Westworld" yo muri 1973. Nyuma y’imyaka mike yakoreshejwe muri "Star Wars " muri 1977.

Michael Crichton niwe wazamuye cyane ikoreshwa rya CGI ku rundi rwego muri Filime Jurassic Park yo muri 1993. Filime yakoreshejwemo CGI 100% ni iyitwa Toy Story yo muri 1995.

Amwe mu mafoto akwereka uko CGI ikoreshwa mu mafirime...mbere na nyuma filime imaze kurangira

Bikoranwa ubwitonzi n’ubushishozi

Game of Thrones

Avatar

Twilight Saga

The Secret in their eyes

Captain America

The Hobbit

Iron Man

Matrix

Life of Pi

Man of steel

Alice in Wonderland

The Dark Night

Walking dead

Oz The Great and Powerful

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo