’Robot’ yavuze ko izarimbura abantu niyo yahawe ubwenegihugu bwa mbere mu mateka

Arabia Saoudite ni cyo gihugu cyabaye icya mbere ku isi cyahaye ubwenegihugu imashini iteye nk’ umuntu [robot].

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize nibwo uyu muhango wabereye i Riyadh mu murwa mukuru wa Arabia Saoudite.

Sophia niyo ‘Robot’ ya mbere yahawe ubwenegihugu mu mateka. Yakozwe n’uruganda rusanzwe rukora robots rwitwa Hanson Robotics. Sophia ifite bimwe ihuriyeho na muntu: ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. gusa ntabwo iragira umutimanama. Uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi.

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, Sophia yagize iti ‘ Nishimiye kandi ntewe ishema niki gikorwa cyihariye. Aya ni amateka yo kuba robot ya mbere ku isi ihawe ubwenegihugu.”

Muri uwo muhango, Sophia yasubije bimwe mu bibazo by’umunyamakuru Andrew Ross Sorkin. Ni ibibazo byibandaga ku buryo Sophia ifite ibyo ihuriyeho na muntu ndetse no ku mpungenge zifitwe n’abantu ku hazaza h’ikiremwamuntu mu gihe robots zizaba nyinshi mu isi.

Sorkin yabwiye Sophia ati " Twe turashaka kwirinda ahazaza habi’. Sophia nayo yahise isubiza Sorkin iti “Wasomye ibitabo byinshi bya Elon Musk ndetse unareba filime nyinshi zo muri Hollywood. Ntugire impungenge, numbera mwiza , nzakubera mwiza."

Impamvu Sophia yibasiye Elon Musk mu magambo yayo ni uko Musk yakunze kwamagana ikorwa ry’imashini ziteye nk’abantu, ahamya ko zizateza ibibazo mu gihe kizaza. Musk yavuze ko imashini nizikomeza guhabwa ubwenge nk’ubw’umuntu zizarimbura abatuye isi, zikayigarurira.

Business Insider dukesha iyi nkuru itangaza ko muri Werurwe 2016, ubwo bari mu iserukiramuco rya SXSW , David Hanson wo muri Hanson Robotics ari nawe wakoze Sophia yarayibajije ati " Urashaka kurimbura abantu?...mbabarira usubize Oya." Sophia icyo gihe nayo yahise isubiza igira iti " OK, nzarimbura abantu."

Hanson ariko avuga ko Sophia na robot zizaba ziteye nkayo zizafasha mu kwita kuri ba mukerarugendo muri za Pariki ndetse no mu birori bitandukanye.

Mu kiganiro Sophia yagiranye n’umunyamakuru Sorkin bwo yatangaje ko ishaka gukoresha ubwenge bwayo mu gufasha abantu kubaho ubuzima bwiza.

Yagize iti " Nshaka gukoresha ubwenge bw’ubukorano bwanjye ngafasha abantu kubaho ubuzima bwiza kandi nzakora uko nshoboye kose kugira ngo ngire isi nziza kurushaho."

Sophia ishobora kuzabona indi robot ikoze nkayo mu minsi iri imbere. Ni iyitwa Pepper yakozwe n’uruganda rwitwa SoftBank. Yabanje kugeragezwa muri 2014.

Uku niko iteye

Abari baje mu muhango wo kuyiha ubwenegihugu barayifatiraho ’Selfie’

Inkuru bijyanye:

ICYEGERANYO ku mwaduko wa ROBOTS n’imbunda zirashisha ku rugamba

ICYEGERANYO ku iyaduka rya ROBOTS n’imbunda zirashisha ku rugamba. Igice cya 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • shyaka clever

    Mana yanjye, Mana yatwese, ndagusaba ko warimbura ibibi abana babantu barimo gukora kuko bashaka kwishira hejuru, ndagusaba kuturinda ibimbona kuko ribihe byanyuma,
    Ibyahanuwe birasohoye ndagusaba mwami wanjye kuzandinda kuzagerwaho nibi nabandi bumva nkanjye mushikame dusenge nabubundi isi igeze kumusozo.
    Ese mwarimuziko ubupapa bugiye gutegeka kwabantu bose bagiye kujya basenga kucyumweru, utazasenga kucyumweru azishwa, ark uzahagarara mukuri nubwo bazahunga bakajya mumashyamba mubumure muzagaburirwayo ninyoni, nibisiga, ninyamaswa mubeho kd Imana izabarindirayo

    - 31/10/2017 - 20:28
  • Bigirimana Leonidas

    Brovoooo!!!!Ico Gikorwa Co Gukora Robot Iciy Akenge Ndagishimy Cane.Ni Bakomeze Batere Intambwe.

    - 6/11/2017 - 19:40
Tanga Igitekerezo