Porsche na Boeing bagiye gukora ’imodoka ziguruka’

Urambiwe n’umubyigano w’imodoka utwaye iyawe!? Ihangane igisubizo kiraje!!

Uruganda rukora imodoka Porsche n’urukora indege Boeing basinye amasezerano yo gufatanya bagakora ibikoresho kigenda mu mujyi gishobora no kuguruka.

Mu rurimi rwacu cyakwitwa ’imodoka ziguruka’.

Porsche itangaza ko yifuza kurenga ibyo gukora imodoka nziza za siporo ikagera ku rundi rwego rwo "gutwara abantu ku yindi ntera" itari ubutaka.

Detlev von Platen ushinzwe ibyo kwamamaraza muri Porsche avuga ko kompanyi zombi ziri guhuza imbaraga kugira ngo zirebe kuri iri soko rishya ryo gutwara abantu ryo mu gihe kiri imbere.

Izi kompanyi zivuga ko mu gitekerezo izi ’modoka ziguruka’ zigomba kuba zikoresha ingufu z’amashanyarazi .

Zizajya kandi zihagurukira aho ziri zijya mu kirere cya bugufi aho zizagenda nk’indege kandi zamanuka hasi zikagenda nk’imodoka.

Ba enjeniyeri (’ingénieurs’) ba kompanyi zombi ni bo bazashyira mu bikorwa igerageza ry’uyu mushinga nk’uko itangazo ry’izi kompanyi ribivuga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Porsche mu 2018 buvuga ko ’imodoka’ ziteye gutya zishobora kuzaba zirimo gukoreshwa cyane mu 2025.

Porsche ivuga ko nibigerwaho bizatanga igisubizo cyo gutwara abantu vuba, bihendutse, byoroshye kandi mu mutekano kurusha mu buryo busanzwe bw’imodoka mu mihanda bumenyerewe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
Tanga Igitekerezo