Porogaramu TorQue y’Abanyarwanda ifite agaciro ka miliyoni 2$ igiye kugaba amashami mu mahanga

Jean Niyotwagira, Umuyobozi Mukuru wa TorQue ari kumwe na bamwe mu bo bakorana

Urebye uburyo avuga atuje kandi yicishije bugufi ntibyakorohera kumenya ko Jean Niyotwagira, umusore w’Umunyarwanda wo mu kigero cy’imyaka nka 29 ari umwe mu baherwe u Rwanda rutegereje mu myaka mike iri imbere.

Ku myaka 25 akirangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri KIST, Niyotwagira, afatanije n’uwitwa William Ndandari n’undi mugenzi wabo ubu batagikorana batangije kompanyi yitwa TorQue Ltd bahita bakora ikoranabuhanga (Application) bise TorQue ryifashishwa mu kugenzura ubucuruzi nkuko yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

TorQue App ifasha abacuruzi banini n’abato (distributors) gukurikirana ibicuruzwa byabo kuva bivuye mu ruganda kugeza bigeze muri stock. Iyo App kandi ifasha abacuruzi cyangwa uruganda kumenya buri gicuruzwa gisohotse cyangwa kinjiye muri stock ku buryo byorohereza umucuruzi kumenya ibyashize no kubitumiza atavuye aho ari.

Niyotwagira avuga ko TorQue ari kompanyi batangije mu Rwanda muri 2014 bafite gahunda yo gukora porogaramu za mudasobwa (Apps) zifashishwa n’abacuruzi bato n’abaciriritse (distributors) ndetse n’ababashamikiyeho nk’utubari, amahoteli n’amaresitora.

Agira ati “Twashakaga rero gufasha abo badistributeri kumenya amasitoke baba bafite hirya no hino mu gihugu no kuyakurikirana ku buryo bworoshye.”

Bralirwa ni kimwe mu bigo by’ubucuruzi bikomeye mu Rwanda byashimye TorQue App kuri ubu bikaba biyikoresha. Iryo koranabuhanga Bralirwa irikoresha kuva ku ruganda kugera ku bakwirakwiza ibinyobwa byayo (distributeurs).

Niyotwagira agira ati “Buri mudisitiribiteri wa Bralirwa usanga afite stock nk’icumi. Kuzigenzura buri munsi ni akazi gakomeye cyane, ariko aramutse afite ikorabuhanga rimuha amakuru uko ikintu kibaye kuri buri stock (uko ibicuruzwa bigabanuka), bihita bimufasha gukora igenabikorwa neza.”

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya TorQue, buri mukozi uri kuri depot (aho baranguriza ibinyobwa) yinjiza amakuru kuri terefone cyangwa mudasabwa yifashishije TorQue App agahita agera kuri shebuja akamenya uko stock ihagaze.

Niyotwagira avuga ko “iyo nko mu guhererekanya ibicuruzwa abantu barangura habayemo amakosa wenda umuntu agahabwa ingano y’ikintu runaka itandukanye n’ibyo yasabye, ari umucuruzi ahita abibona ndetse n’uruganda rukabibona bityo ntibizatere ikibazo mu gusubizanya amafaranga.”

Kamo and sons Ltd ni kimwe mu bigo byifashisha ikoranabuhanga rya TorQue mu gukwirakwiza ibinyobwa bya Blarirwa. Umukozi twasanze kuri depot ikorera i Nyabugogo, yatubwiye ko ikorabuhanga rya TorQue ribafasha cyane mu kugenzura stock no mu gukwirakwiza ibinyobwa.

Ati “icyiza cyayo iyo ushyizemo amakuru no mu buholandi ku cyicaro cya Heineken barabibona.”

TorQue App inifashishwa mu guhererekanya amafaranga kuri terefone

Iryo koranabuhanga ngo batangiye kurikoresha mu mpera za 2014 bakorana n’abadisitiribiteri ba Bralirwa bakajya bareba uko barikoresha, na bo bakagenda bongeramo ibibura ku buryo ubu bavuga ko bafite ikoranabuhanga ryiza.

Uretse kuba ryifashishwa mu bucuruzi busanzwe nko kugenzura ububiko bw’ibicuruzwa, ikoranabuhanga rya TorQue ngo rinakoreshwa mu guhererekanya amafaranga (Mobile Money) no mu kwishyura umuriro n’ibindi bicuruzwa hifashishije terefone cyangwa mudasobwa.

Umuyobozi Mukuru wa TorQue Ltd akaba n’umwe mu bayishinze, Jean Niyotwagira, agira ati “System yagiye ikura ijya mu bintu byose bijyanye no gukwirakwiza ibicuruzwa (distribution) ku buryo inifashishwa mu gucuruza ama-unite ya MTN,Tigo.. no mu gucuruza umuriro.”

Ibigo nka Tigo Rwanda na Prime Insurance ni bimwe mu byamaze gukunda TorQue App ndetse binafata imigabane muri TorQue Ltd ya 10% kuri buri kigo, kuri ubu bikaba byifashisha iryo koranabuhanga.

Icyakora, mu gihe Prime Insurance yatangarije Jeunafrique ko TorQue imaze kugira agaciro gakabakaba miliyoni eshanu z’Amadorari y’Amerika, Jean Niyotwagira, Umuyobozi Mukuru wa Torque Ltd akaba n’umwe mu bayitangije, avuga ko iryo koranabuhanga ryabo baribarira agaciro ka miliyoni ebyiri z’Amadorari.

Niyotwagira, umwe mu batangije Torque akaba ari na we muyobozi mukuru

Niyotwagira avuga ko agaciro ka App karebwa hakurikijwe umubare w’abayikoresha, ibigo binini byayifashemo imigabane ndetse n’ibiyihanze amaso. Kugeza ubu TorQue App mu Rwanda ikoreshwa n’abasaga magana abiri, harimo n’ibigo nka Prime Insurance na Tigo Rwanda byamaze kuyifatamo imigabane.

Akomeza avuga ko TorQue yinjiza amafaranga binyuze mu bayifatamo imigabane n’abahabwa urushushya (license) rwo gukoresha TorQue App. Ngo buri kwezi bagurishamo licence eshatu mu gihe licence imwe ari miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Uwahawe uruhushya rwo gukoresha iryo koranabuhanga ryabo ngo yishyura n’andi mafaranga ibihumbi 800 buri kwezi cyangwa arenzeho bitewe n’ingano y’ibikorwa bye, kugira ngo bakomeze kumukurikiranira uko App ikora (maintainance).

Umuyobozi wayo, Jean Niyotwagira ariko, avuga ko kubera ko ikoranabuhanga nta mipaka rigira bari mu nzira zo kugaba amashami hirya no hino mu bihugu by’Afurika.

Ati “Ubundi twari dufite gahunda yo gutangira twagurira ibikorwa muri Nigeria no muri Congo Brazaville ariko byabaye nk’ibihinduka gato, vuba aha turafungura ibikorwa byacu muri Ghana ubundi tuzabone gukomereza muri Nigeria.”

Akomeza avuga ko hari imirimo barimo kurangiza hano mu Rwanda muri aya mezi ku buryo mu kwezi k’Ugushyingo 2017 bazahita bajya gutangiza ibikorwa bya TorQue muri Ghana.

Kugeza ubu, TorQue ifite abakozi batanu bahoraho barimo na Niyotwagira na Ndandari bayitangije.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo