Nigeria: Akoresha ‘Appication’ ya telefone mu kugaburira abashonje

Oscar Ekponimo, rwiyemezamirimo w’imyaka 30 ukomoka muri Nigeria, ari gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza ibiryo byakabaye bitabwa bikagezwa ku bashonje.

Ubwo yari afite imyaka 11, iwabo wa Oscar Ekponimo bari bashonje cyane kuburyo ngo yajyaga areba ibikoresho byo mu gikoni , akifuza ko haza imbaraga zidasanzwe zikabyuzuzamo ibiryo (wishing they would magically fill with food).

Se umubyara yari yarahagaritse akazi yakoraga kubera uburwayi bw’indwara yo kwangirika k’ubwonko(Stroke), naho nyina w’umuforomakazi, ayo yahembwaga ntiyabashaga kubatunga we n’abavandimwe be. Nkuko ikinyamakuru The Time dukesha iyi nkuru kibitangaza, Oscar Ekponimo na bagenzi be baryaga nibura inshuro 1 mu minsi 2 nabwo bakarya indyo ituzuye.

Mama yajyaga akunda kutubwira ko inzara itazahoraho iteka, nibyo byamfashije gukomeza gukora cyane.” Aya ni amagambo ya Oscar Ekponimo.

Kuri ubu Oscar Ekponimo afite imyaka 30, yamaze kuba umuhanga mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineer). Ubu aba mu Mujyi wa Abuja aho yakoze ‘application yise ’Chowberry’ ihuza amahahiro akomeye na ‘supermarkets’ n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’indi miryango itabara imbabare, igafasha mu kuba ibirirwa byari bigiye kujugunywa, byakoreshwa.

Iyo ibiribwa bipfunyitse bigiye kurangiza itariki ntarengwa biba byarashyiriweho ngo bitakaze igihe, Chowberry itangira kubara igabanuka ry’ibiciro kuri ibyo biribwa, rikiyongera kurushaho uko ibyo bicuruzwa bitabona abaguzi. Chowberry kandi ihita yohereza ubwo butumwa ku miryango itabara imbabare ndetse ikaba yanayimenyesha igihe supermarkets zizatangira ibiribwa by’ubuntu. Ibiribwa nabyo byari bigiye gutabwa , bihabwa imfubyi ndetse n’imiryango itifashije.

Umwaka ushize nibwo we na bagenzi be bakorana bakoze igerageza ry’ubu buryo mu gihe kingana n’amezi 3, barikorera ku bacuruzi 20, babasha kugaburira imfubyi 150 n’abandi bana bafite ikbazo cy’inzara.

Ati “ Ubu buryo bwacu bafashije ibigo birera imfubyi kuba byagabanya 70 % ku mafaranga byari bisanzwe bikoresha.

Nubwo abacuruzi benshi batangiye kwifashisha Chowberry , Oscar Ekponimo avuga ko kuba kompanyi nini nyinshi zaratangiye kumwigana aricyo kimuca intege gusa. Nubwo bimeze gutyo ariko Oscar Ekponimo ngo ntajya acika intege kandi n’abamuhaye akazi arakanga.

Ati “ Nabonye ahantu henshi bansabaga kumpa akazi muri kompanyi zikomeye z’ikoranabuhanga mu myaka yashize ariko narabyanze, Chowberry niyo nshyizeho umutima. Ndashaka kubona ikura, ikazabasha ubuzima bw’abantu benshi.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • niyokwizerwa jemes

    uwomuntu numunyambabazi natwe tugire umutima wimbabazi nkuwe

    - 26/04/2017 - 07:52
Tanga Igitekerezo