Ni ibiki byabaga bikozwe mu munota umwe kuri Internet muri 2019 ?

Mu bibazo by’amatsiko abantu bakunda gukoresha internet bakunda kwibaza harimo n’ibiba bikozwe mu gihe runaka kuri internet.

Mu buzima busanzwe dukunda gusuzugura umunota. Nk’umuntu ukunda gukoresha internet mu buzima busanzwe, ukwiriye kumenya ibiba biyikoreweho mu gihe cy’amasegonda 60. Ni imibare itangaje ndetse iteye amatsiko.

Mu mibare yashyizwe hanze n’urubuga Statista y’ibikorerwa kuri Internet mu munota umwe muri uyu mwaka dusohe wa 2019 , igaragaza ko nubwo imbuga nkoranyambaga zazamutse cyane kuva muri 2015 kugeza muri uyu mwaka wa 2019, ariko n’ubutumwa bwa Email nabwo bigaragara ko bugifite agaciro nubwo bwagabanutse .

Mu myaka 4 ishize, umubare wa Emails woherezwaga buri munota wavuye kuri miliyoni 204 ubu ugeze kuri miliyoni 188. Ibi byaturutse ahanini ku kuba imbuga nkoranyambaga zigenda zongera ibintu byinshi byorohereza abantu guhanahana amakuru.

Statista yemeza ko imbuga nkoranyambaga zabanjirije izindi, zigenda zicika intege mu bijyanye n’umuvuduko zikoresherezwaho. Snapchat nirwo rubuga ruri kuzamuka cyane uhereye mu mwaka ushize.

Imibare yashyizwe hanze igaragaza ko ikoreshwa rya internet riri kuzamuka cyane kandi ntakintu cyenda kuyikoma mu nkokora.

Iyi niyo shusho ya bimwe mu biba bikorewe kuri internet mu gihe cy’umunota umwe:

 Mu munota umwe biba bihagije ngo miliyoni 188 za Emails zibe zoherejwe.

 Miliyoni 3.8 nibyo bintu biba bishakiwe kuri Google mu gihe cy’amasegonda 60 ahwanye n’umunota umwe .

 Mu munota umwe, abantu Miliyoni imwe baba banjiye muri konti zabo za Facebook.

 Abantu 87.500 nibo baba bari ku rubuga Twitter naho Tweets 452.000 nizo ziba zimaze gucishwa ku rubuga rwa Twitter mu gihe cy’umunota umwe gusa.

 Amashusho miliyoni 4.5 niyo aba amaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube

 Mu munota umwe abantu 377.222 nibo baba bari ku rubuga rwa Instagrama naho amafoto 46.200 niyo aba amaze gushyirwa ku rubuga rwa Instagram.

 Miliyoni 2.1 nizo snapchats nshya ziba zishyizwe kuri uru rubuga nkoranyambaga.

 Amasaha 694.444 niyo aba amaze kurebwa kuri Netflix

 Mu munota umwe, abantu bahaha bakoresheje internet baba bamaze gukoresha 996.956 y’amadorali ya Amerika.

 Applications 390.030 nizo ziba zimaze kuba downloaded.

 Miliyoni 41.6 nibwo butumwa buba bwoherejwe kuri Whatsapp na Facebook Messenger
 Miliyoni 18.1 nibwo butumwa (messages) buba bumaze guhererakanywa kuri telefone

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo