MU MAFOTO: Telefone NOKIA yagiye ishyira hanze kuva muri 1985 kugeza kuri ‘BAGOREBEZA’ nshya

Uruganda rwa Nokia rumaze imyaka igera kuri 32 rukora telefone zigendanwa. Mu mafoto ugiye kureba ubwoko bwa telefone uru ruganda rwagiye rukora mu myaka itandukanye kugeza muri uyu mwaka rwagaruye ku isoko Nokia 3310 yamenyekanye ku izina rya ’BAGOREBEZA’.

Nokia Mobira Talkman

Telefone ya mbere ya Nokia yakozwe muri 1985, ihabwa izina rya Nokia Mobira Talkman. Yari telefone yo mu modoka yakozwe ku bufatanye bwa Nokia na kompanyi ikora za televiziyo, Salora.

Nokia Cityman

Iyi telefone yashyizwe ku isoko muri 1987. Yakunzwe cyane ubwo uwari Perezida w’Uburusiya icyo gihe, Mikhail Gorbachev yabonywe ku mashusho ari kuyivugiraho ubwo yari ari mu Mujyi wa Helsinki, muri Finland muri 1989.

Nokia 9000 Communicator

Niyo telefone yo mu bwoko bw’iza ‘Smartphone’ yabayeho. Yashyizwe ku isoko muri 1996. Niyo telefone ya mbere yari igiye hanze ifite ikirahure cyegurwa ndetse ifite n’ahandikirwa (keypad) iriho inyuguti zose. Yari ifite ubunini bukabije ariko yari ikimenyetso cyiza cy’ikoranabuhanga rigiye gukurikiraho.

Nokia 6110, 1997

Nokia 5110, 1998

Umwihariko wa Nokia 5110 ni uko ariyo ya mbere yashyizwemo umukino wa ’Snake’.

Nokia 7110, 1999

Nokia 8210, 1999

Nokia 3210, 1999

Iyi ni imwe muri telefone zaguzwe cyane ku isi kuko hacurujwe izo muri ubu bwoko zigera kuri miliyoni 160.

Nokia 3310, 2000

Iyi ni telefone yakunzwe ku isi hose ndetse mu Rwanda bayiha akabyiniriro ka ‘Bagore beza ‘. Yari izwiho kuba batiri yayo yarabikaga umuriro igihe kirekire, gukomera cyane kuko iyo yikubitaga hasi ntiyapfaga kumeneka ndetse abayikoresheje bayibukira ku mukino w’inzoka wabagamo( Snake II). Nokia 3310 yavanywe ku isoko mu mwaka wa 2005. Miliyoni 129 nizo kugeza ubwo zari zimaze kugurishwa ari nabyo bigira Nokia 3310 telefone yagurishijwe cyane mu mateka.

Nokia 5210, 2002

Nokia 6800, 2002

Nokia 7600, 2003

Nokia N-Gage, 2003

Nokia 7280, 2004

Yari izwi ku izina rya ’lipstick phone’ kuko yari ifite umubyimba nkuwa lipstick.

Nokia N90, 2005

Nokia N95, 2007

Nokia Lumia 800, 2011

Niyo telefone ya mbere ya Nokia yashyizwemo ’Windows’ kuko irimo Windows ya 7.5.

Nokia 808 PureView, 2012

Ikarusho ka Nokia 808 PureView ni uko ariyo kugeza ubu ifite Camera ya telefone ifata amafoto acyeye cyane.

Nokia Lumia 1020, 2013

New Nokia 3310, 2017

Iyi niyo Nokia nshya 3310 abenshi bazi ku izina rya ’BAGOREBEZA’ NOKIA iheruka gushyira ku isoko mu mpera za Gashyantare 2017. Iyi telefone yagarutse ku isoko nyuma y’imyaka 17 yari imaze ikozwe.

Izabanza kugurishwa ku batuye mu Burayi na Amerika ya ruguru ku ma Euro 59(53.100 FRW). Iki ni igiciro kiri munsi y’icyo yagurishwago muri 2000 ubwo yashyirwaga bwa mbere ku isoko. Icyo gihe yagurishwaga ama Euro 129. Nokia 3310 nshya ifite ’screen’ iri mu mabara bitandukanye niybanje yari iri mu mabara y’umukara, ikanagira camera inyuma.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo