Mu gihe kizaza, ubucuruzi buzaba bukorerwa ’Online’ ku kigero cya 90% -Jack Ma

Jack Ma washinze kompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet , Alibaba Group muri 1999 nyuma ikaza gutanga akazi kuri Bashinwa bagera kuri Miliyoni 33, yemeza ko ubucuruzi bwo mu gihe kizaza buzaba bukorerwa ‘Online’ ku kigero cya 90%.

Ibi Jack Ma yabitangarije mu kigarino yahaye urubyiruko muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ku bijyanye no kwihangira umurimo ku bakiri bato ndetse no mu gutangiza ubucuruzi buciriritse.

Jack Ma niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakize ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose. Ari kugirira urugendo muri Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo kuba Ambasadeli wa gahunda y’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubucuruzi n’iterambere, UNCTAD. Umwaka ushize yakoresheje amasaha 800 azenguruka isi ndetse ngo muri uyu mwaka ashobora kuzayongera akaba 1000.

Plive , ikinyamakuru cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru, gitangaza ko Jack Ma aganira n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi yavuze ko Afurika idakwiriye kurebera ku Bushinwa cyangwa Uburayi ngo ubukungu bwayo bubashe gutera imbere.

Ati " Afurika ntikeneye kurebera ku Bushinwa cyangwa Uburayi ngo itere imbere. Igomba kureba icyo ishoboye kurusha ibindi ikaba aricyo igurisha isi. Birasaba ko Afurika ibanza gushaka ikibazo aho kiri, ubundi ikagikemura."

Jack Ma yakomeje avuga ko Afurika izagira uruhare runini mu iterembere ry’isi mu minsi iri imbere kuko ifite urubyiruko ruri kwihata kwiga ibijyanye n’ ikoranabuhanga cyane kandi ngo rikaba ari kimwe mu birungo byo gutera imbere.

Ati " Ndatekereza ko internet ariyo hazaza. Nari nziko internet izaba nini cyane ariko sinatekerezaga ko izaba nini kuri uru rugero kugeza ubwo 90% by’ubucuruzi mu gihe kizaza buzaba bukorerwa online. Uyu munsi twita abantu ba rwiyemezamirimo ariko mu myaka mike iri imbere tuzaba tubita ba rwiyemezamirimo bakorera kuri internet (net- entrepreneurs) kuko buri muntu wese azaba akoresha internet."

Jack Ma aganiriza urubyiruko muri Kaminuza ya Nairobi

" Wenda uyu munsi uri umwe mu bateye imbere mu Mujyi wa Nairobi ariko mu minsi iri imbere nutabasha kugurisha ibicuruzwa byawe Afurika yose , ntabwo uzatera imbere."

Yunzemo ati " Isi iri kwihuta cyane. Ubu turi mu kinyejana cya 3 cy’ikoranabuhanga ( 3rd technology revolution) ikiremwamuntu kiri kunyuramo. Ikinyejana cya mbere cy’ikoranabuhanga cyateje intambara ya mbere y’isi ya mbere , icya kabiri giteza intambara ya 2 y’isi yose , ubu turi mu kinyejana cya 3 cy’ikoranabuhanga bishoboka ko kizateza intambara y’isi ya 3."

" Ikinyejana cya mbere cy’ikoranabuhanga cyagabanyije imbaraga z’abantu kugira ngo be kurusha imbaraga imashini. Ikinyejana cya 2 cy’ikoranabuhanga cyagabanyije umuvuduko w’ikiremwamuntu kugira ngo utazagera ku w’indege cyangwa uwa gari ya moshi ariko iki kinyejana cya 3 cyo cyagabanyije imitekerereze y’ubwonko bw’ikiremwa muntu ariko ntimugire ubwoba."

" Imashini zizaba zizi ubwenge kurusha uko tubuzi. Mu gihe kizaza tuzakora imashini zikora nk’abantu. Internet, ubwenge butari karemano n’ibindi biri kuba ku isi ni ikintu gikomereye isi. Ni akazi kacu ko guhanga imirimo mishya mu myaka 5 iri imbere . Impinduka niyo mahirwe ahari ashoboka."

Nyuma yo kuva muri Kenya, Jack Ma yahise aza mu Rwanda aho ari butange ikiganiro ku rubyiruko 2500 rwitabiriye inama ya Youth Connect Africa Summit iri kubera muri Kigali Convention Centre guhera ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo