Ku nshuro ya mbere abakoresha Facebook ku munsi bagabanutse

Ku nshuro ya mbere mu myaka 18 imaze, kompanyi y’ikoranabuhanga Facebook yagize kugabanuka kw’umubare w’abakoresha uru rubuga ku munsi (bazwi nka ’Daily Active Users’, DAUs).

Kompanyi Meta Networks, nyiri Facebook, ivuga ko abakoresha uru rubuga ku munsi bagabanutse bakagera kuri miliyari 1.929 mu mezi atatu yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kabiri, ugereranyije n’abantu miliyari 1.930 bo mu mezi atatu yabanje.

Iyi kompanyi yanaburiye ko hari ukwiyongera gucye kw’ibyo yinjiza, muri iki gihe irimo guhatana na za kompanyi z’abacyeba nka TikTok na YouTube, kandi ko abamamaza na bo barimo kugabanya amafaranga yabo.

Imigabane ya Meta yagabanutseho agaciro karenga 20% mu masaha ya nyuma yuko isoko riremuye (rifunze) i New York.

Kugabanuka mu gaciro k’imigabane ya Meta kwatumye iyi kompanyi itakaza miliyari zirenga 200 z’amadolari y’Amerika yo mu gaciro kayo ko ku isoko ry’imari n’imigabane.

Imigabane y’izindi mbuga nkoranyambaga, zirimo nka Twitter, Snap na Pinterest, na yo yagabanutse cyane muri ayo masaha ya nyuma yuko isoko riremuye.

Umukuru wa Facebook Mark Zuckerberg yavuze ko ubucuruzi bw’iyi kompanyi bwakomwe mu nkokora mu gihe abakoresha uru rubuga - cyane cyane urubyiruko - bimukiye kuri kompanyi z’abacyeba.

Meta, ifite urubuga rwo kwamamarizaho rwa kabiri runini ku isi nyuma ya Google, na yo yavuze ko yagize ibibazo bijyanye n’impinduka ku makuru y’ubuzima bwite ku rubuga (operating system) rwa Apple.

Izo mpinduka zatumye ibigo byamamaza birushaho kugorwa no gutanga ubutumwa bwabyo bwo kwamamaza, no gupima ikigero cy’abo bugeraho kuri Facebook na Instagram, kandi uyu mwaka zishobora kugira ingaruka "ibarirwa muri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika", nkuko bivugwa na David Wehner, umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri Meta.

Ibyo Meta yinjiza byose hamwe - ahanini bituruka mu bucuruzi bwo kwamamaza - byarazamutse bigera kuri miliyari 33.67 z’amadolari y’Amerika muri icyo gihe, birengaho gato uko isoko ryari ryateganyije.

Iyi kompanyi inateganya ko ibyo yinjiza bizaba hagati ya miliyari 27 na miliyari 29 z’amadolari y’Amerika mu mezi atatu ari imbere, ikigero kiri hasi ugereranyije n’icyo abasesenguzi bari biteze.

Nubwo iyi kompanyi imaze igihe ishora imari muri videwo mu rwego rwo guhatana na TikTok - ifitwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Bushinwa, ByteDance - yinjiza amafaranga macyeya avuye muri ibyo ugereranyije n’uburyo busanzwe bwayo bw’amakuru (feeds) bwa Facebook na Instagram.

Bwana Zuckerberg yavuze ko yizeye ko ishoramari muri videwo no kwigana imikorere isanzwe gukozwe na mudasobwa (ibizwi nka ’virtual reality’) bizatanga umusaruro, nkuko byagenze mbere ku buryo bwo kwamamariza kuri telefone zigezweho n’uburyo bw’inkuru zo kuri Instagram (Instagram stories).

Ariko yavuze ko iyi kompanyi bitari ngombwa ko ihatana na mucyeba wayo ukomeye mu gihe cy’impinduka zabanje zo mu mikorere.

Yagize ati: "Amatsinda [y’abakozi] arimo gushyira mu bikorwa neza kandi n’igicuruzwa kirimo gukura vuba cyane".

"Ikintu urebye cyihariye hano ni uko TikTok yamaze kuba mucyeba munini cyane kandi ikomeje gukura ku muvuduko wihuta cyane".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo